Rwanda : Abakomoka mu karere ka Huye batagatuyemo barasabwa kugira uruhare mu iterambere ryako
Mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’Akarere ka Huye, ubuyobozi bw’Akarere ku wa mbere Mata 2012 bwakoranye inama n’abanye Huye baba mu mujyi wa Kigali n’ahandi mu gihugu, kugira ngo bungurane ibitekerezo ku ngingo zafasha Akarere kwihuta mu iterambere.
Iri huriro ryagizwe umurenge wa 15 wiyongera kuri 14 isanzwe y’Akarere ka Huye, ryaganiriye ku buryo imyanzuro y’inama iheruka yashyizwe mu bikorwa, rikaba ryasanze muri rusange yarashyizwe mu bikorwa.
Kayiranga Muzuka Eugène, umuyobozi w’Akarere ka Huye wagaragaje aho Akarere gahagaze mu bikorwa by’iterambere, yasabye abanye Huye batuye hanze y’Akarere kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere kabo, haba mu gushyigikira ibiri gukorwa no mu gukemura ibibazo byaba biyugarije.
Ati: “Twumve ko dufite ishema ry’Akarere kacu, n’iyo haba hari ibibazo tubishakire ibisubizo aho kubihunga,†uku ni ko umuyobozi w’Akarere yabwiye abitabiriye ihuriro ry’abanye Huye, nyuma yo kubagaragariza uko Akarere gahagaze mu iterambere.
Abanye Huye bo mu murenge wa 15 bashimye aho Akarere kageze kesa umuhigo, ndetse na gahunda y’ibikorwa gafite mu mwaka utaha, gahunda ikubiye mu bikorwa byo guteza imbere umujyi n’icyaro.
Umuyobozi w’Umurenge wa 15, Senateri Mukasine Marie Claire wari uyoboye iyi nama hamwe n’abandi bagize Umurenge wa 15, bashimye uburyo Akarere gakorana umuhate ngo gatere imbere. Batanze ibitekerezo byakongerwa muri gahunda y’ibikorwa y’umwaka wa 2012 – 2013, ndetse no ku zindi ngingo ziganisha ku iterambere ry’Akarere.
Bimwe mu bitekerezo byatanzwe birimo nko kuba mu gihe imibare igaragaza ko icyari perefegitura ya Butare ari cyo cyaguyemo abantu benshi muri jenoside, hakorwa ubushakashatsi ku kagari kaguyemo abantu benshi kakagirwa nk’urwibutso rw’amateka ya jenoside. Ibi bijyanye kandi n’igitekerezo cyo kugaragaza ikarita y’amahirwe (opportunities) Akarere ka Huye gafite mu bijyanye n’iterambere, ibi byose ariko bigakorwa ku bufatanye bw’abanye Huye bose.
Kugira ngo abanye Huye batuye hanze y’Akarere bakomeze kugira uruhare mu iterambere, Akarere ka Huye kashyizeho umurenge wa 15 wiyongera kuri 14 kari gasanganywe. Uyu murenge uhuza cyane cyane abanye Huye batuye mu mujyi wa Kigali, ukaba ukora ibikorwa byose imirenge isanzwe ikora nk’imihigo, ukaba ufite icyicaro mu mujyi wa Kigali.
Harebwe kandi aho Akarere kageze gashyira mu bikorwa umuhigo kasinyanye na Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2011 – 2012, kuri gahunda y’ibikorwa y’umwaka wa 2012 – 2013, imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 18 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, no ku buryo ikipe ya Mukura yatezwa imbere.