Rwanda | Ngoma: Abaturage barakangurirwa kuzitabira ibikorwa biteganijwe mu gihe cy’icyunamo
Abanyarwanda barakangurirwa kuzitabira ibikorwa bizaba mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka abazize Genocide  yakorewe abatutsi  mu 1994.
Mu rwego rwo kugirango iki cyumweru kizarusheho kugenda neza ,mu karere ka Ngoma mu rwego rwo kwitegura icyunamo  abajyanama b’ihungabana bari guhugurwa  hirya no hino mu mirenge arinako inzego z’abaturage zishinzwe umutekano mu murenge (local defenses…) ziriguhuGUra ngo zirusheho gutegura no kunoza  imigendekere myiza y’icyunamo cyo muri uku kwa kane.
Umurenge wa Murama umwe mu mirenge igize akarere ka Ngoma  kuri uyu wa 2/04/2012 abajyanama b’ihungabana baturuka mu mirenge ya Murama na Rukira bahabwaga amahugurwa kuburyo bazafasha abazahungaba mugihe cy’icyunamo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama Bushayija Francois yavuze ko imyiteguro igeze kure aho inzego yaba izishinzwe umutekano ndetse ninzego z’ubuzima bari gutegura iki gikorwa.Uyu muyobozi yakanguriye abaturage kurushaho kwitabira ibi bikorwa kuko hari aho byagaragaye mu mwaka ushize ko ubwitabire bwagiye bugabanuka.
Bamwe mu bajyanama b’ihungabana  twaganiriye bavuze ko amahungurwa nkayo ari ingirakamaro kuko bituma uhuye n’ikibazo cy’ihunabana abona ubufasha bw’ibanze.Aba bajyanama b’ihungabana bazakorera mu midugudu ,batangaje ko kugeza ubu ntakibazo bafite kuko bumva ubumenyi bahawe kandi banasanzwe bahabwa mu gihe nk’iki babumenye.
Mukarurangwa Eldegarde ukomoka mu murengewa Murama yavuze ko yumva ntabibazo bazahura nabyo bikomeye mu murimo bariguhugurirwa kuko ngo bumvabamaze kubimenya . yongeraho ko Igihebabona umurwayi arembye cyane bamwohereza kwa muganga mazeakavurwa.
Uwahuguraga aba bajyanama waturutse kubitaro bikuru bya Kibungo yavuze ko babahuguye kubijyane n’ibimenyetsoby’ihungabana ndetse n’uburyo wafasha uwahungabanye. Nawe yavuze ko mbere hari igihe byagaragaraga ko aba bajyanama bari bataramenya neza uko wafasha uwahungabanye ariko ko ubu bamaze kubimenya ko ntakibazo babona kizagaragara.
Mubikorwa biranga ikigiheharimo ibiganiro biba byibanda ku mateka igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo harimo n’aya Genocide muri iki cyumweru kandi hashyingurwamo imibiri y’abazize Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ndetse n’ibindi bikorwa byo gufasha abyirokotse bakennye babubaira amazu ndetse n’ibindi bikorwa.