Ruhunde: Siporo yatuma urubyiruko rureka kwishora mu biyobyabwenge
Umuganda rusange wo ku itariki ya 31/03/2012 mu rwego rw’akarere ka Burera wabereye mu kagari ka Gaseke, mu murenge wa Ruhunde. Aho bahanze ikibuga cy’umupira w’amaguru mu rwego rwo guteza imbere siporo.
Nteziryayo Anastase umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa ruhunde avuga ko urubyiruko rwo mu kagari ka Gaseke nta kibuga cyo kwidagadurira ho bari bafite.
Ibyo byatumaga rumwe mu rubyiruko rwishora mu ngenso mbi z’ibiyobyabwenge. Aho bajyaga mu bucuruzi bwa kanyanga ndetse ugasanga baranayinywa nk’uko umuyobozi w’umurenge wa ruhunde yabisobanuye.
Kuba ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwahise mo gukora umuganda wo gusiza ikibuga cy’umupira w’amaguru, bizeye ko urubyiruko rwo muri ako kagari ruzagabanya kujya mu biyobyabwenge ahubwo rwitabira siporo nk’uko Nteziryayo yabisobanuye.
Uwambajemariya Florence umuyobozi wungurije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu.
Ati†Ntirukwiye kwishora mu biyobyabwenge ahubwo rukwiye kwitabira ibiruteza imbere. Siporo yitabiriwe neza yatuma nta rubyiruko rwishoba mu biyobyabwenge nk’uko  Uwambajemariya yabitangaje.
Umurenge wa Ruhunde ni imwe mu mirenge yo mu karere ka Burera igaragara mo abantu bacuruza kanyanga benshi kuko uri hafi y’umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, kandi kanyanga igaragara muri uwo murenge iva muri Uganda.
Tariki ya 19/03/2012 abayobozi b’akarere ka Burera bafatanyije n’inzego z’umutekano bagiranye ibiganiro n’abaturage bo mu murenge wa Ruhunde mu rwego rwo kubashishikariza kurwanya kanyanga isa nk’aho yahabaye akarande.
Kuri uwo munsi abagabo 53 ndetse n’umugore umwe, bose bo muri uwo murenge, bavuze kumugaragaro ko baretse gucuruza kanyanga kandi ko bagiye gufasha abayobozi b’akarere ka Burera, bafata abandi baba bakiyicuruza. Kuko kanyanga nta nyungu bakuye mo.
 Â