Abaturage barusheho kwitabira gahunda za Leta no kwita ku bibakorerwa
Uretse gahunda yo gufatanya n’abaturage mu muganda wabahuje mu mirenge ya Karago na Rambura, haterwa ibiti ku misozi mu rwego rwo kubungabunga ikiyaga cya Karago isuri iva ku misozi yajyanwagamo, Minisitiri w’umutungo kamere Stanislas Kamanzi yashishikarije abaturage ko uretse gahunda yo kurwanya isuri no kwita by’umwihariko ku ho batuye bakwiriye no gushishikarira kwita kuri gahunda za Leta kugira ngo barusheho kugera ku iterambere rirambye.
Zimwe muri gahunda Minisitiri Kamanzi yabatangarije cyane muri iki gihe,harimo kwita cyane ku kwezi kwahariwe umwana w’umukobwa,akarushaho kwitabwaho mu muryango,agahabwa ibyo akeneye byose,akoherezwa ku ishuri,agahabwa uburenganzira ku mutungo n’ibindi. Akaba yarasabye ubuyobozi kujya bukurikirana uko iyo gahunda yo kwita ku mwana w’umukobwa igenda ndetse no kugira uruhare mu kuyinoza,atari mu kwezi kwamugenewe gusa ahubwo no mu bindi bihe.
Ikindi Minsitiri Kamanzi yagarutseho yifatanya n’abaturage mu muganda wabaye kuri uyu wa 30/03/2012, yashishikarije abaturage kuzitabira gahunda z’icyunamo hibukwa ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Yabasabye kurushaho kwita kuri gahunda za Leta ndetse no kurushaho guharanira kwiteza imbere bakarwanya ubukene,bakabasha kuba koko intore zishakira ibisubizo nk’uko bo ubwabo bivugira ko “babyiyemeje kandi bazabikora n’imbaraga zihariâ€mu ntero yabo.