Nyamasheke: Abaturage bakwiye gutora abantu b’ingirakamaro
Mbere y’amatora yo kuzuza inzego z’imidugudu zitari zuzuye mu kagari ka Kibogora ko mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kibogara Mukankusi Marie Josiane yasabye abaturage kujya batora abantu bazabagirira akamaro mu iterambere ryabo ndetse n’iry’igihugu muri rusange.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kibogara yagize ati: “mwirinde gutora abantu batagize icyi bishe nta n’icyo bakijije.â€
Yabasabye kudatora abantu babona ko ari ba bandi batazabajyana ku muganda cyangwa mu zindi gahunda za leta ziganisha ku iterambere, batazanabona ko hari ibikenewe gukorwa mu midugudu yabo.
Yabibukije kandi ko bagomba gutora abantu baziko bazafatanya muri byose aho kubatererana ngo babavunishe.
Umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kanjongo, Mugabo François, nawe yasabye aba baturage gutora abantu bashobotse bazagira icyo babamarira kibaganisha ku iterambere ryabo.
Naho ushinzwe ibikorwa by’amatora mu kagari ka kibogora, NDIKUMANA Daniel, akaba yabasabye kwitabira kwikosoza ku malisiti y’itora azakoreshwa mu mwaka wa 2013 igihe hazaba hatorwa abagize inteko ishingamategeko, anabibutsa ko igikorwa cyo kwikosoza kiri kugera ku musozo.
Muri aya matora hatorewe inzego zitandukanye mu midugudu imwe nimwe aho zitari zuzuye bitewe n’impamvu zitandukanye zituma abari bazigize batakiboneka.