Ngororero: Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa bahinduriwe imirenge bayobora
Mu rwego rwo kunoza imikorere, abanyamabanga nshingwabikorwa 5 kuri 13 boyobora imirenge yose igize akarere ka ngororero bahinduriwe imirenge kuva kuri uyu wa gatatu, tariki ya 11 Mutarama 2012.
Ibiro byakarere ka ngororero
Kuva tariki ya 12 mutarama 2012, nibwo umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon yatangaje ko bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ayobora bahinduriwe imirenge, mu rwego rwo kunoza ibitagendaga neza no gukumira ibibazo byashoboraga kuzavuka bitewe n’uko inzego z’umurenge zihagarariwe.
Bimwe mu byo umuyobozi w’akarere yavuze byatumye habaho uku guhindura aba bayobozi, hari nkaho wasangaga hari abantu bahurira mu murenge umwe kandi bafitanye amasano ya hafi, ku buryo bishobora gutera impungenge.
Urugero ni nko mu murenge wa Ngororero wari uyobowe na bwana HARERIMANA Adrien, naho NYIRANEZA Clothilde, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akaba n’umugore wa HARERIMANA ari we ushinzwe gukurikirana ishyirwa mubikorwa rya gahunda z’akarere mu murenge wa ngororero. Ibi bikavuga ko umugore agenzura umugabo we.
Ahandi umuyobozi wakarere avuga ko byari ngombwa guhindura umuyobozi ni mu murenge wa Hindiro, kubera ukutumvikana kwagaragaraga hagati y’umunyamabanga nshingwabikorwa wuwo murenge na perezida w’inama njyanama y’umurenge ibi ngo bikaba byari kuzadindiza gahunda akarere gafite muri uwo murenge cyangwa bigatera amakimbirane mu buyobozi.
N’ubwo akenshi bimenyerewe ko abakozi bahindurwa gutya biturutse ku myitwarire idahwitse mu kazi (mutation disciplinaire), RUBONEZA avuga ko abanyamabanga nshingwabikorwa nta n’umwe ufite imyitwarire mibi cyangwa wananiwe gukora akazi, ariko ko ibibazo bitobito bitabura. Abanyamabanga nshingwabikorwa bahinduriwe imirenge bayobora kuri ubu buryo:
HARERIMANA Adrien wayoboraga umurenge wa Ngororero yashyizwe mu murenge wa Muhororo, HABIYAKARE Etienne wavuye mu murenge wa Hindiro akajya mu murenge wa Ngororero, HABAMENSHI Maurice wavuye mu murenge wa Muhororo ajya mu murenge wa Hindiro, HABARUREMA denis wavuye mu murenge wa Bwira ajya mu murenge wa Kavumu na KAVANGE J d’Amour wavuye mu murenge wa kavumu akajya mu murenge wa Bwira.