Bugesera: barakangurirwa kwirinda ibiyobyabwenge kuko ari inzitizi ku iterambere
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis atangaza ko ibiyobyabwenge ari inzitizi ku iterambere ry’umuryango, akaba asaba abaturage guca ukubiri na byo kandi bakagaragaza uwo ari we wese ubikoresha.
biyobyabwenge, amakimbirane mu ngo, ihohoterwa cyane cyane irikorerwa abana n’abagore ngo ni byo akenshi bikunze kubera umuryango inzitizi, bigatuma udatera imbere’ Meya Rwagaju.
Mu guhangana n’iki kibazo abaturage bo mu murenge wa Mayange mu biganiro bagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Rwagaju Louis, ari kumwe n’abayobozi uwa polisi n’uw’ingabo muri ako karere banenze imyitwarire imwe n’imwe ikunze kugaragara muri uwo murenge nk’aho usanga ubwicanyi, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, ubushyamirane mu ngo n’ibindi bihungabanya umutekano bikihagaragara.
Intandaro y’ibyo, ngo ahanini ni inzoga zitemewe, kunywa mu masaha atemewe, amarondo atagikorwa inzangano zidafite aho zishingiye nk’aho usanga imiryango ishyamiranye ishinjanya amarozi n’ibindi.
Umwe mu baturage bo mu murenge wa Mayange, Nzamukunda Isaac avuga ko guca ubusinzi biri mu byatuma urugomo n’amakimbirane mu ngo bigabanuka, ariko na none abahungabanya umutekano urutonde rwabo rukamenyekana.
“Njye numva habayeho gahunda yo kugabanya ubusinzi n’abanywa mu masaha y’akazi, aribwo umuryango wasugira. Naho ubundi ingo zirara zishya, umugore atongana n’umugabo ndetse bikavamo imirwano no gukomeretsanya rugeretse, ntibagiwe nuko hari n’abahasiga ubuzima, ugasanga umugore yishe uwo bashakanye cyangwa umugabo aramuhitanye. Cyakora ubwo twatangiye gukora urutonde rw’izo ngo zifite ibibazo nk’ibyo, rugashyirwa ahagaragara, njye mbona abanyarugomo na bo ubwabo nibamenya ko bari ku rutonde bazikosoraâ€.
Abakuru b’imidugudu na bo ngo bagiye guhagurukira ikibazo cy’ibiyobyabwenge n’inzoga ziteza umutekano muke. Ibyo ngo bizakorwa ku bufatanye na community policing n’inkeragutabara ziri mu midugudu.
Â