Rutsiro: Amarushanwa y imiyoborere myiza yasojwe
Kuri uyu wa 12 mutarama mu karere ka Rutsiro hasojwe amarushanwa mu mikino itandukanye, amarushanwa yari yarateguwe murwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa ibikorwa aka karere gashyize imbere gukora mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza.
Aba mbere mu kuririmba                    aba mbere mu kubyina
Uwa mbere mu bakobwa                       uwa mbere mu bahungu
Â
Imwe mu mikino yari imaze igihe ikinwa, harimo imikino ngororamubiri, imbyino n’indirimbo ndetse n’imivugo.
Nkuko Bimenyimana Fidele, ushinzwe imiyoborere myiza mu karere yabitangaje, ngo bateguye aya marushanwa mu rwego rwo kurushaho gutanga ubutumwa ku baturage, no kugira ngo babasobanurire uburenganzira bwabo bafite ndetse n’inshingano ubuyobozi bufite mu kubaka igihugu.
Yagize ati†gutegura aya marushanwa ni gahunda izagera no kuntara, ariko si ukubyina gusa no kwidagadura ahubwo nibwo buryo bwo kunyuzamo ubutumwa tuba dushaka gutanga ku baturage muri iki gihe cy’ukwezi kwahariwe imiyoborere myizaâ€.
Muri aya marushanwa, Ndahimana Wilson niwe wabaye uwa mbere mu mivugo, Abiyemeje group iba iya mbere mu ndirimbo, abadahigwa mumihigo baba abambere mu mbyino.
Mu mikino ngororamubiri, umukobwa witwa Nyirahagenimana Marie Claire niwe wegukanye umwanya wa mbere muri metero100, naho mu bahungu akaba yabaye Bazimaziki Donati.
Mu kiciro cya metero 3000 Nyiraneza Diane yabaye uwa mbere mu bakobwa naho muri metero 5000 mu bahungu wegukanwa na Dushimumukiza Thomas.
Biteganyijwe ko ababaye aba mbere, bazajya guhatana ku rwego rw’intara kuwa 19 Mutarama 2012, ari nabwo hazatangwa ibihembo mu mikino itandukanye.