Depite Safari arasaba urubyiruko rw’i Kayonza kumvisha ababyeyi akamaro ko kwibuka
Intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda Depite Safari Begumisa Theoneste, kuri uyu wakabiri yasabye urubyiruko rwo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza gusobanurira akamaro ko kwibuka bamwe mu babyeyi bacyumva ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bitabareba.
Depite Safari yibukije urubyiruko ko igihe cyo kwibuka atari igihe cyo guhangana, ahubwo ari igihe cyo kuzuzanya, kurushao gukundana no gufatana mu mugongo, anasaba urubyiruko ko rwashyira ubwo butumwa ababyeyi barwo kugira ngo hatazagira ukomeretsa cyangwa agasesereza undi mu gihe cyo kwibuka.
Ati “Mu gihe cyo kwibuka, ni bwo abantu bari bakwiye kurushaho kugaragarizanya urukundo kandi bagafatana mu mugongo uko bikwiye, ndasaba buri wese kumfasha gutanga ubu butumwa cyane cyane mu babyeyi bacu kuko harimo bamwe batarasobanukirwa neza†uku niko Depite Safari yabwiye urubyiruko rwo mu murenge wa Mukarange.
Iyi ntumwa ya rubanda yongeyeho ko urubyiruko rugomba gushishiksrira kurushaho kwitabira gahunda zitandukanye za leta kandi rukarushaho kugaragaza uruhare mu kubaka igihugu.
U Rwanda rugiye kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 18. Ubusanzwe mu gihe cyo kwibuka, hari abantu bamwe ngo bajya bagaragaraho ibikorwa by’iteshagaciro ku bacitse ku icumu, rimwe na rimwe bigaherekezwa n’amagambo asesereza nk’uko bikunze kugaraga mu maraporo yatanzwe n’inzego z’umutekano mu myaka ishize mu gihe cyo kwibuka.
Depite Safari akaba avuga ko uzagaragaraho ibikorwa nk’ibyo azabihanirwa, iyi ikaba ari nayo mpamvu asaba urubyiruko kugira uruhare mu gusobanura impamvu zo kwibuka cyane cyane basobanurira abantu bakuze.