Ngororero: Akarere karagirwa inama yo gushimira abafatanyabikorwa naba rwiyemeza mirimo
Abafatanyabikorwa naba rwiyemezamirimo ni bamwe mu nkingi zikomeye z’iterambere ry’akarere nkuko bigaragazwa n’ibikorwa bamaze kukagezaho, bityo ngo bakaba bakwiye gushimirwa no kujya batumirwa mu nama na mu birori bikomeye by’akarere maze bagahabwa agaciro kabo.
Iyi ni imwe mu nama umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Iburengerazuba bwana Jabo Jean Paul yagiriye ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero, ubwo yari muri ako karere kuwa 29 Werurwe 2012. Nyuma yuko we n’aba bari kumwe beretswe bimwe mu bikorwa by’iterambere ry’akarere byagezweho ndetse n’ibindi bikiri mu nzira yo kugerwaho, byagaragaye ko abafatanya bikorwa b’akarere bafite uruhare runini muri ibyo bikorwa, maze asaba ubuyobozi bw’akarere kujya bubereka ko bubashimira mu rwego rwo gushishikariza n’abandi kubigana.
Uretse ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage imiryango yigenga itandukanye ifasha aka karere, hagaragara n’ibikorwa by’abantu ku giti cyabo ariko bifite n’inyungu rusange mu iterambere. Muri ibi hagarutswe ku nybako y’umuturirwa irimo kubakwa muri aka karere, ikaba ari nayo etage ya mbere yubatswe muri ako karere, havugwa kuri rwiyemeza mirimo urimo kubaka ikigo abagenzi bazajya bategeramo imodoka (gare), ndetse nama stations 2 ya essence yubatswe muri aka karere, imwe ikaba iri mu mujyi wa Ngororero indi mu mujyi wa Kabaya, zose z’uwitwa MAGANYA Omar.
Ubundi abakeneraga essence bajyaga kuyishaka mu mijyi yo mu turere duhana imbibe na Ngororero, ndetse rimwe na rimwe bakayibika mu majerikani, aho byashoboraga gutera impanuka. Nkuko Jabo j Paul abivuga, ngo muri rusange akarere ka Ngororero kihatiye gushimira ba rwiyemeza mirimo n’abafatanya bikorwa byatuma na bagenzi babo bagira ishyaka ryo gushora imari yabo muri aka karere, bityo bikihutisha iterambere. Muri rusange, abafatanyabikorwa naba rwiyemeza mirimo bakaba bagira uruhare rungana na 5,5 ku ngengo y’imari y’akarere ka Ngororero buri mwaka.