Hope of Future irwanya amakimbirane nta nyungu itegereje
Urubyiruko rwibumbiye muri Koperative Hope of Future baratangaza ko bamaze kurwanya amakimbirane yo mu karere ka Burera ku buryo biyambazwa mu biganiro ubuyobozi butanga.
Iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 18 bafite imyaka y’amavuko hagati y’imyaka 18 na 35 yatangiye mu kwezi kwa cumi 2010 ifite intego yo kurwanya amakimbirane no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Iyi ntego yabo bayigeraho batanga ibiganiro mu mashuri, mu baturage ndetse binyuze mu mivugo, indirimbo n’amakinamico nk’uko Irankunda Prosper umuyobozi wa Hope of Future abitangaza.
Irankunda akaba akomeza asobanura ko amakimbirane arangwa muri aka karere aba ahanini aba ashingiye ku masambu, ubuharike, inzangano mu miryango n’ibindi. Bakaba bariyemeje kwihugura mbere ya byose kugirango babashe gushishikariza abandi kuyirinda.
Kugera ubu bakaba barafashijwe n’umushinga mpuzamahanga wa USAID w’ubushakashatsi (International Research Exchange Board) wabahaye imfashanyigisho mu byo gukemura amakimbirane no kubafasha mu ngendo bakoraga bajya gutanga ibiganiro.
Abanyamuryango ba Hope of Future bakaba bahamya ko kuba muri koperative nk’iyi byatumye bumva ko igihugu kibakeneye dore ko abenshi ari abanyeshuri bahura n’amakimbirane ku ishuri nk’uko Mwiseneza Rodrigue, ufite imyaka 18 y’amavuko akaba n’umuto muri iyi koperative abisobanura.
Mwiseneza yongeraho ko ubwo yinjiraga muri iyi koperative yagiyemo atazi neza ibyo icyo azamarisha ibyo yigiragamo ariko yaje kumva uruhare rwe uko yagendaga yumva ibibazo byabereye hirya no hino. Yagize ati “ngeze ahantu mbasha kunga abantu nkoresheje ubumenyi nahawe kandi nta bwoba ngira kuko ndi muri.â€
Patience na we ahamya ko kuba muri koperative byamufashije kugira icyo amarira igihugu aho kwirirwa mu rugo kuko muri 2010 yari amaze kwiga nta kazi afite. Yongeraho ko no kujya imbere y’abantu byamwongereye icyizere ati “iyo ngiye imbere y’abantu nkavuga nta bwoba byanyongereye icyizere ku buryo natanga ikiganiro hari n’abaminisitiri!â€
Mu mbogamizi bafite hakaba ari abanyamuryango batabasha kuguma muri koperative kuko bashyira imbere inyungu z’amafaranga, kutabona imfashanyanyigisho, amahugurwa n’ingendoshuri.
Koperative Hope of Future ikaba yaratangiye kwizigamira mu buryo bw’amikoro kuko kuri ubu bahinga karoti ndetse bakaba borora ingurube. Bakaba bahamya ko mu gihe kiri imbere bazaba ari koperative ikomeye y’abahinzi b’imboga.