Cyanika: Abasigajwe inyuma n’amateka basubijwe imirima bari barambuwe
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera ubu babona aho bahinga kubera ko imirima yabo bari barambuwe n’abaturanyi babo bayishubijwe. Â
Nkanika Jean Marie Vianney umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika avuga ko mbere abaturage baturanye n’abo bari barabatwariye imirima kubera ko babonaga nta bushobozi bafite bwo kwirenganura.
Mu gihe ubuyobozi bwari butaregerezwa abaturajye niho abo basigajwe inyuma n’amateka bariganyijwe iyo mirima. Uwakoraga agakosa gato bagasimbuzaga umurima nk’uko Nkanika abisobanura.
Aho ubuyobozi bwegerejwe abaturage iyo mirima yaragarujwe. Nkanika abisobanura muri aya magambo: “ubu iyo mirima twarayigaruje. Imirima igera kuri hegitari enyeâ€. Iyo mirima niyo ibatunze kuko ariho bahinga bakabona ibyo kurya.
Iyo mirima ninayo ibafasha kubona imbuto bazahinga mu gihe cy’ihinga gitaha. Bakaba barubakiwe ikigega cyo guhunika mo imbuto baba bafite nk’uko Nkanika abyemeza.
Abasigajwinyuma n’amateka baba mu murenge wa Cyanika baherereye mu kagari ka Nyagahinga kari munsi y’ikirunga cya Muhabura. Imiryango igera kuri 33 ikaba ituye mu mudugudu nyuma yo gukurwa mu mashyamba y’icyo kirunga aho babaga mu buzima bubi.
Ako gace kazwi ho kugira ubutaka bw’ibirunga bwera cyane. Ibyo bituma abaturage bahaturiye bahora mu makimbirane ashingiye ku butaka. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bugerageza guhosha ayo makimbirana bunga abayafitanye.