Gisagara: Hatanzwe impamyabumenyi ku bantu bize gusoma, kwandika no kubara
Mu karere ka Gisagara biyemeje ku rwanya ubujiji aho buva bukagera bashyiraho amashuli agenewe kwigisha abantu bose batazi gusoma no kwandika, bamwe muri bo rero bakaba bayarangije ndetse bakabiherwa n’impamyabumenyi.
Kuri uyu watandatu tariki ya 31 werurwe nibwo abaturage bagera kuri 61 basoje inyigisho zo gusoma, kwandika no kubara bo mu murenge wa Kigembe bahawe impamyabumenyi ku mugaragaro na Minisitiri w’umutekano Bwana Mussa Fazil HARERIMANA afatanyije na guverineri w’intara y’amajyepfo Bwana MUNYANTWALI Alphonse, umuyobozi w’akarere ka Gisagara Bwana Leandre KAREKEZI n’abandi bayobozi batandukanye barimo ab’ingabo na polisi mu ntara no mu karere.
“Kumenya gusoma no kwandika si ko kujijuka byuzuye ariko ni intangiriro yabyo kandi nizerako bizangeza kuri byinshi byiza†Ayo ni amagambo ya Josiane MANIRAKIZA umwe muri aba bahawe impamyabumenyi.
Aravuga ko kumyaka 26 y’amavuko iyo aza kuba yarize gusoma no kwandika kera yari kuba hari ibyo yagezeho mu iterambere nko gushaka akazi cyangwa gushaka icyo yikorera ku giti cye ariko akaba atarabishoboye bitewe n’ubujiji.
Minisitiri Mussa Fazil yashimye aba bantu bose bafashe umwanzuro wo gusubira kwiga, avuga ko ari intambwe nziza abanyarwanda bamaze gutera kuba n’abantu bakuru bafata umwanzuro bakajya kwiga bakarwanya ubujiji.
Yavuze ko ntakabuza n’amajyambere arambye azagerwaho kuko abantu bose basigaye bagerageza kuyibonamo ntawiheje.
Yagize atiâ€Kuva mu bujiji abanyarwanda twahagurukiye ni inzira nziza ituganisha ku iterambere rirambye twiyemeje kugerahoâ€
Bwana Leandre KAREKEZI umuyobozi w’aka karere yahamagariye abanyagisagara bose kwitabira kurwanya ubujiji, abasaba ko bajya bashishikariza abataritabira amasomero kuyajyamo kandi anashima by’umwihariko aba baturage b’umurenge wa Kigembe bashoje inyigisho zabo muri aya masomero.