Nyamasheke: Inama Njyanama irishimira ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro bafashe
Inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke irishimira ko inzego za leta zashyize mu bikorwa umwanzuro wari wafashwe mu nama yabaye tariki ya 28 ukuboza 2011, aho basabaga ko inyubako zikorerwamo n’inzego za leta n’ibigo bitandukanye zigomba kuba intangarugero mu kwita ku isuku.
Mu nama yabaye tariki 30/03/2012, Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke, Musabyimana Innocent, yavuze ko bishimiye ko uwo mwanzuro washyizwe mu bikorwa agira ati: “icyo twashimye ni uko bigenda bishyirwa mu bikorwa. N’aha ku karere aho twari twinenze byagaragaye ko rwose isuku ari intangarugero, ko no kuzindi nzego biri kugenda neza.â€
Yakomeje avuga ko bakomeje gukangurira abaturage kwita ku isuku kuko ariyo soko y’ubuzima.
Uretse kwita ku isuku, Musabyimana yavuze ko imyanzuro yafatiwe mu nama njyanama yabaye mu mpera z’umwaka ushize yashyizwe mu bikorwa mu buryo bushimishije kuko ngo yashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 80%.
Mbere y’uko inama njyanama itangira kwiga ku biteganijwe ibanza kureba uko imyanzuro yafatiwe mu nama iheruka yashyizwe mu bikorwa, aho yatinze gushyirwa mu bikorwa hagatangwa ibisobanuro ndetse bakanarebera hamwe uko byakubahirizwa.