“Buri wese amenye ko akora yuzuza mugenziâ€Murayire
Aya ni amagambo umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais yavugiye mu nama y’umutekano yaguye yateranye kuri uyu wa 03 Werurwe aho yigiye hamwe ingamba zo gukomeza guteza imbere umutekano, asaba abayobozi gukora buzuzanya mu byo bakora byose.
Iyi nama yarebeye hamwe uburyo umutekano wakongerwamo imbaraga bibutsa abaturage kurara amarondo kuko kugeza ubu icyaha kiza ku isonga muri aka karere ari icyaha cy’ibiyobyabwenge bikunze kuhafatirwa biva mu gihugu cya Tanzaniya.
gusa nkuko muri iyi nama yaguye yateranye yabigaragaje ngo ubu iki kibazo kiragenda kigabanuka ugereranije no mu minsi ishize ibi bikaba byaragenzweho nyuma y’uko bashyizeho iyumweru cyahariwe kurwanya ibiyobyabwenge, kuburyo abaturage ubwabo aribo basigaye bafata iya mbere mu kumenyekanisha uwo ariwe wese ukekwaho kuba acuruza ibiyobyabwenge.
Iyi nama kandi yagarutse ku kibazo kimaze iminsi kigaragara kijyanye n’amakimbirane mu ngo aho ngo iyo abaturage bejeje ariho batangira kugirana amakimbirane, umuyobozi wa poilisi muri aka karere ka Kirehe nawe yagarutse ku kibazo cy’abacuruza ibiyobyabwe aho yavuze ko mu mezi atatu ashize abantu bagera kuri 50 bari mu nkiko kubera gucuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi, yavuze ko abantu bagera kuri 20 bose bakurikiranweho iki cyaha ari ababa bavuye ikigali no mu karere ka Kayonza bakaba bakunze gukura urumogi mu murenge wa Musaza na Kigarama aho ruba ruturutse mu gihugu cya Tanzaniya.
Iyi nama kandi yagarutse ku kibazo cy’abantu bacumbitse muri aka Karere batagira ibyangombwa bibemerera kuhaba aho iyi nama yavugaga ko haba abaturuka mu gihugu cy’uburundi baje gushaka imibereho cyangwa se abava mu mirenge yabo bakajya mu yindi mirenge muri aka Karere batagira ibyangombwa bibemerera kuza kuhaba bafata umwanzuro w’uko bose bagomba kujya gushaka ibyangombwa bibemerera kuhaba banagaragaza igihe bazamara.
Iyi nama ikaba yarangiye ifashe umwanzuro w’uko mu mirenge igize akarere ka Kirehe abayobozi b’imirenge bafatanyije na njyanama y’imirenge bashaka uburyo bagira amarimbi mu mirenge bayobora dore ko muri iyi mirenge usanga ahenshi bashyingura mu mago yabo.
Iyi nama y’umutekano yari yitabiriwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari, abayobozi b’ingabo na polisi hamwe n’abayobozi batandukanye b’akarere.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais yibukije abayobozi ko bagomba kwibutsa abaturage hakiri kare ko bagomba kwitabitra ibiganiro bizatangwa mu cyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ari benshi.
Â