Inzira zakoreshwaga mu buryo butemewe ku mupaka w’u Rwanda n’ u Burundi zafunzwe
Ubuyobozi bw’ Akarere ka Bugesera bwatangaje ko inzira zakoreshwaga mu buryo butemewe n’ amategeko ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi zafunzwe.
Nk’ uko Umuyobozi w’ Akarere ka Bugesera, Louis Rwagaju yabitangaje , ngo inzira nyinshi zahuzaga u Burundi n’ u Rwanda zafunzwe, nyuma y’ aho bigaragariye ko zoroherezaga abanyabyaha ndetse n’ abakora ubucuruzi butemewe n’ amategeko.
Rwagaju yagize ati “Urumogi, inzoga zitemewe ndetse n’ intwaro byinjiraga mu gihugu cyacu binyuze muri ziriya nzira zitemeweâ€. Yongeyeho ko mbere yo kubikora, bumvikanye n’ abayobozi ku ruhande rw’ igihugu cy’ u Burundi ko bakwiriye gufunga izo nzira.
Meya wa Bugesera yaboneyeho kuvuga ko nyuma yo gufunga izo nzira, ubu harinzwe bikomeye n’ ingabo zirwanira mu mazi, ku Kiyaga cya Rweru.
Nubwo ariko izo nzira zafunzwe, uwo muyobozi yavuze ko abakora ibikorwa by’ ubucuruzi buciriritse baza mu masoko yo mu Bugesera bazajya banyura ku mupaka wa Nemba- Gasenyi.
Rwagaju avuga ko nubwo abantu bahabwa impapuro zibemerera gutambuka, ko hari abagikoresha inzira zo mu kiyaga bakambuka nta byangombwa bafite.
Abacuruzi bakoresha uwo mupaka nabo bishimiye icyo cyemezo. Callixte Nzotungikimaye, ni Umurundi ukora ubucuruzi yatangaje ko izo nzira zitemewe zoroshyaga ubuzima kuko zagabanyaga urugendo ariko yongeraho ko ziteye ubwoba kuko bamwe barohamaga mu kiyaga.
Â