Duhugura abantu kuko tuba tubatezeho gufasha abanyarwanda kugira imyumvire myiza-Uyisabye
Umukozi wa komisiyo y’igihugu y’amatora mu karere ka Kirehe aratangaza ko bamaze guhugura abantu bagera kuri 317 muri aka karere ku ruhare rw’intore mu kwimakaza demokarasi n’imiyoborere myiza binyuze mu matora.
Nk’uko umukozi wa komisiyo y’igihugu y’amatora mu karere ka Kirehe Uyisabye Oscar abivuga ngo bahuguye intore n’abajyanama b’ubuzima aho avuga ko babahuguye ku ruhare rw’intore mu kwimakaza demokarasi n’imibereho myiza binyuze mu matora,akomeza avuga ko babahugura kuko baba babatezeho gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyane cyane mu gufasha igihugu kugira ngo abanyarwanda bagire imyumvire myiza ijyanye n’icyerekezo igihugu gifite.
Ikindi uyu mukozi wa komisiyo y’igihugu y’amatora mu karere akomeza avuga ko ari uburyo bwo kubategura ku matora agiye kuza y’abadepite mu mwaka utaha kugira ngo bafashe abaturage kubabwira gahunda ya komisiyo y’amatora igezweho kugira ngo babimenye hakiri kare,bakaba babigisha kugira ngo bakangukire no gukora gahunda zitandukanye za Leta bamenye uburere mboneragihugu n’ibindi bitandukanye.
Ubu mu karere ka Kirehe bakaba bamaze guhugura abantu bagera kuri 317 barimo intore n’abajyanama b’ubuzima.