Gatsibo abayobozi basohowe mu nama kubera gucyererwa
Abayobozi b’utugari bagera kuri 4 bakorera mu mirenge ya Gitoki, Nyagihanga na kiramuruzi basohowe mu nama n’umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ambroise Ruboneza nyuma yo gucyererwa inama kandi bari basabwe kuhagerera igihe.
Nk’uko umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yabitangaje ngo umuyobozi utubahiriza igihe ni we ugaragaraho kutubahiriza inshingano afite, akaba avuga ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze benshi batita ku nshingano zabo kandi ubu akarere gafite umuvuduko no kwihuta mu iterambere haba mu gutanga serivise nziza ndetse no gufasha abaturage kwihuta mu bikorwa bibateza imbere.
Kuba hari abayobozi batumva uruhare rwabo mu kwihutisha serivise no gufasha abaturage kugera ku byo bifuza bituma iterambere ry’abaturage ridindira kandi mu karere ka Gatsibo bidacyenewe.
“Sinibaza niba abayobozi nk’aba batumva inshingano zabo bakwiye gukomeza gukora, kuko umuyobozi utubahiriza inshingano ze niwe udindiza iterambere ry’abaturage ndetse ntabahe serivise uko bikwiye. Ubu akarere ka Gatsibo twahagurukiye gufasha abaturage kugera ku iterambere ariko umuyobozi uhuzagurika gutya, na serivise atanga azitanaga nabi. Ndasaba abayobozi b’imirenge, njyanama z’imirenge hamwe n’izindi nzego kujya mutangira raporo abayobozi nk’aba batazi ibyo bakora bakava mu nzira, ducyeneye abayobozi bakora kandi bazi ibyo bakora.â€
Aya ni amwe mu magambo y’umuyobozi w’akarere nyuma yo gusohora abayobozi b’utugari bari batinze kwitabira inama y’umutekano yaguye y’akarere ka gatsibo.
Kimwe mu bibazo bikomeza kwigaragaza mu karere ka gatsibo akaba ari ikibazo cy’ubwicanyi buba mu miryango bitewe n’amakimbirane aho kuva uyu mwaka watangira abantu 4 bamaze kwicana, abayobozi b’inzego zibanze bakaba batungwa agatoki kudatanga amakuru no kudacyemura ibibazo uko bikwiye kugera aho abantu bicana.
Ubuyobozi bw’akarere, inzego z’ibanze n’izumutekano bakaba barimo gushakira igisubizo ibyo bibazo byose no kurebera hamwe icyakorwa.