Gatsibo ubujura bw’inka bwafatiwe ingamba
Muri raporo yashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo baravuga ko kuva gahunda ya girinka yatangira 2006 mu karere ka Gatsibo inka zatanzwe muri iyo gahunda zagiye ziburirwa irengero bituma bamwe mu bagomba korozwa iyo gahunda itabageraho.
Nk’uko bigaragazwa na raporo y’akarere mu murenge wa Kiziguro kuva iyo gahunda yatangira inka 180 zaburiwe irengero harimo kwiba hamwe no kuzibisha ku bazihawe, izindi zikagurishwa n’abazihawe bagambiriye kuzikuramo amafaranga menshi bagendereye ko harimo izagiye zitinda kubyara bakazigurisha amafaranga menshi bakaguramo inka za macye.
Ahandi hagurishijwe inka ni mu murenge wa Murambi zigera ku 103 ho abaturage bamwe bakaba bari babanje no kuzanga kubera kugira imyumvire itari myiza bazihimba amazina, naho mu murenge wa kiziguro hagurishwa inka 67, Nyagihanga hagurishijwe inka 36, Rwimbogo hagurishwa inka 23 naho Remera hagurishwa inka 21.
Ubu bujura ku nka zagiye zitangwa na gahunda y’ubudehe zihabwa abatishoboye, mu karere ka Gatsibo byagaragaye ko bamwe bahisemo kuzigurisha kubera kutumva akamaro zabagirira mu gihe leta yazibagabiye igamije kubazamura mu mibereho n’iterambere kuko uwahawe inka atongera kugira imirire mibi ndetse ntiyongere kubura ifumbire yo gushyira mu myaka bikamufasha kongera umusaruro uva m’ubuhinzi.
Zimwe mu ngamba zafashwe ni uko uwagurishije inka ayirihishwa, igahabwa undi, naho kubazifata nabi bakazamburwa, ibi bikaba bigaragarira ku bantu bazifata nabi mu murenge wa Kiziguro umugabo akaba yarayitemaguye kubera ko imurigase, ubuyobozi bw’umurenge bukaba bwarafashe ingamba yo kwandika inka zatanzwe na gahunda ya girinka ku bagore kuko abagabo bagaragaraho kuzigurisha abandi ntibazihe agaciro.
Naho imbogamizi abayobozi b’inzego z’ibanze bagaragaza mu karere ka Gatsibo ni uko uwakoze ibikorwa byo kugurisha inka cyangwa akayitemagura kandi yarayihawe na gahunda y’ubudehe nta gihano agenerwa kuko ntacyo amategeko amugenera mu gihe iyo nka iba igomba kubyara akoroza abandi, abayobozi b’inzego z’ibanze bakavuga ko abakora ayo makosa bagezwa kuri police bakarekurwa bitwaje ko inka ari zabo.