Kagame | U Rwanda rugeze kugere mu gukoresha umuyoboro mugari
Perezida Kagame, umwe mu bayobozi muri komisiyo y’umuyoboro mugari (broadband commission) aratangaza ko gukoresha uyu muyoboro bifite uruhare mu kwihutisha iterambere rirambye kuko gukoresha uyu muyoboro bigaragara nk’ibikorwa remezo byibanze mu nzira y’iterambere.
Nk’igihugu gifite icyerekezo, u Rwanda rwatangiye gukoresha uyu muyoboro ubu fibre optique yamaze kugezwa mu turere tugize u Rwanda kugera ku mipaka n’ibindi bihugu.
Dusenge Emmanuel, umwe mu mpuguke avuga ko gukoresha uyu muyoboro mu Rwanda bigaragaza kwihutisha serivise haba mu bukungu, uburezi, itumanaho, ubuzima hamwe n’ishoramari.
Nubwo u Rwanda rudafite imibare rugaragaza ku bakoresha uyu muyoboro kubera ko biyongera buri munsi, bigaragara ko kuwukoresha hari icyo byongeye muri serivise zitangwa mu Rwanda.
Mu mwaka wa 2011 abantu bagera kuri 4,370,145 bakoreshaga itumanaho rya telefoni zigendanwa mu gihe abohererezanaya amafaranga bakoreshe mobile money bari 424,326 naho abakoresha Mobile Banking muri banki y’abaturage bagera kuri 120,000; nk’uko bitangazwa na minisiteri itumanaho n’ikoranabuhanga mu nshingano zayo.
Nubwo u Rwanda rugifite urugendo kugira ngo uyu muyoboro ukoreshwe uko bikwiye, umuherwe wo mu gihugu cya Mexico Carlos Slim ufatanyije na Perezida Kagame kuyobora
Broadband commission avuga ko umuyoboro mugari ari ibikorwa remezo bizafasha iterambere kwihuta.
Umuherwe Carlos Slim avuga ko uyu muyoboro uzongerera ubushobozi ibigo bito n’ibiciririrtse byitabira kuwukoresha mu kwihutisha akazi.
Minisitiri w’intebe wa Macedonia, Nikola Gruevski, yemeza ko gukoresha umuyoboro mugari byafashije icyo gihugu kugera kuri byinshi mu itumanaho. Mu mwaka wa 2006 gukoresha umuyoboro mugari byari kuri 1% ariko mu mwaka wa 2011 gukoresha umuyoboro mugari bigeze kuri 46.35% muri Macedonia.
Inama ya Macedonia yatangiye tariki 02/04/2012 yitabiriwe n’ibigo bikomeye mu itumanaho birimo Intel, Ericsson, Telefonica, Cisco, Alcatel-Lucent, Huawei Technologies harebwa uburyo hakurwaho imbogamizi ku muyoboro mugari mu itumanaho.