Kiramuruzi abaturage basabwa kwitabira ibiganiro mu cyunamo
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge  wa kiramuruzi Kihangire avuga ko nubwo muri uyu murenge hagaragaye ibibazo by’ubwicanyi no kwangiza urutoki, ngo umutekano wifashe neza binyuze munkeragutaba n’izindi nzego zishinzwe umutekano, akaba ahamagarira abaturage kuzitabira gahunda z’icyunamo kuko zibareba bose.
igitandukanye n’imyaka yashize ni uko uyu mwaka ngo utubare, amaduka bizakomeza gukora mu masaha y’ibiganiro mu gihe cy’icyunamo kandi byari bisanzwe bifungwa mu masaha y’ibiganiro. kihangire avuga ko nubwo badahatira abantu gufunga basabwa kwitabira ibiganiro nka gahunda zibareba naho abagomba gukora ngo abana bashobora gusigara mu iduka ariko umuntu mukuru akitabira ibiganiro.
Umurenge wa Kiramuruzi uri mu mirenge ifite n’imibiri igomba gushyingurwa mu cyubahiro mu gihe cy’icyunamo, naho gahunda zo kubungabunga umutekano uyu muyobozi avuga ko umutekano w’abacitse ku icumu rya jenoside urinzwe neza cyane hagendewe kubatangabuhamya. Naho umutekano muri rusange ngo utubari twafunguraga saa saba tugafunga saa yine z’ijoro ngo amasaha yaragabanutse aho tugomba gufunga saa mbiri zijoro ibyo bikaba bigendeye mu kugabanya isindwe rishobora gutera umuntu gukora ibyo atatekereje.
Nubwo utubari tuzajya dufungurwa mu masaha y’ibiganiro abantu ntibemerewe kujya mutubari kuko icyunamo atari igihe cyo kwishimisha ahubwo ari igihe cyo gufata mu mugongo abahekuwe na jenoside abantu bose bagasabwa kwitabira ibiganiro n’ibindi bikorwa bitegurwa mu cyunamo.
Kubirebana no kubunga bunga umutekano w’abacitse ku icumu umunyamabanga nshingwbikorwa wa Kiramuruzi Kihangire Bishop avuga ko hari ingamba zafashwe mu kubarindira umutekano hamwe n’uwabaturage bose aho bakomeje guhashya bamwe mubanywa ibiyobyabwenge bakoreshwa mu guhungabanya umutekano bakoreshejwe nibyo baba banyoye, ikindi akaba ari ugukora inama no kwigisha abaturage kugira ngo bashobore kugira imyumvire myiza, ibi byose bikaba bijyanye nuko mu gusoza icyunamo mu rwego rw’akarere bizabera muri uwo murenge wa Kiramuruzi.