U Rwanda nirwo rwonyine rudashyira amananiza ku bacururiza muri EAC
Ubushakashatsi bwakozwe mu mayira anyuramo ibicuruzwa mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC buragaragaza ko ibihugu bya Tanzaniya, Kenya, Uganda n’u Burundi bifite amananiza menshi agora abatwara ibicuruzwa mu mayira, igihe u Rwanda rutagaragaweho na make.
Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Ambasaderi Dr Richard Sezibera tariki 4/4/2012 bwakozwe n’ikigo SID, Society for International Development, bukaba bushyira mu majwi igihugu cya Tanzaniya ku kuba ku isonga mukunaniza abatwara ibicuruzwa igihe nyamara ibihugu bya EAC byemeranyijwe koroherezanya ubucuruzi no gufatanya ibishoboka ngo ababituye bahendukirwe kandi boroherwe na serivisi nyinshi bakenera mu buzima bwa buri munsi.
Ibi ngo bitera ibicuruzwa n’ababitwara gukererwa mu mayira bakanahatanga amafaranga menshi yo kubatunga, gutanga amafaranga anyuranye ya ruswa, guhomba ibicuruzwa bitabarika byangirikira mu nzira ndetse no gutinda kubicuruza nk’uko ubu bushakashatsi bubivuga.
Ingaruka z’ibi byose hamwe ni uko abacuruzi bashaka kugaruza ya mafaranga, bakazamura ibiciro, bikishyurwa n’umuguzi uhaha bwa nyuma ku isoko.
Ubu bushakashatsi buragaragaza ko ikamyo itwaye ibicuruzwa ihagarikwa inshuro 3 n’abapolisi, inshuro 3 n’abapima uburemere bw’ibyo itwaye n’inshuro 4 n’abashinzwe imisoro muri Tanzaniya.
Ambasaderi Richard Sezibera yongeraho ko hatangwa amafaranga atemewe ngo abacuruzi barenge izo nzitizi zose, kandi ayo yose ashyirwa ku kiguzi gitangwa n’uhaha bwa nyuma ku isoko.
Uyu Munyamabanga Mukuru wa EAC yavuze ko bagiye guhera kuri ubu bushakashatsi, bagashishikariza leza z’ibi bihugu kugabanya ayo mananiza mu mayira dore ko babyemeranyijweho mu masezerano agenga EAC, abatuye EAC bagahendukirwa na serivisi z’ubuhahirane.
Imibare igereranya ko abaturage ba EAC bahombywaa ku buryo butangana n’iyi mikorere, aho Abaganda aribo bigiraho ingaruka cyane, hanyuma Abanyarwanda, Abarundi, Abanyatanzaniya ubwabo n’Abanyakenya.