Imiryango 440 yabanaga ku buryo butemewe n amategeko yasezeye ku izina ribi
Mu murenge wa Kansi ho mu karere ka Gisagara imiryango 440 yabanaga ku buryo butemewe n’amategeko, uyu mwaka urangiye banze kugumana izina ry’uburaya maze basezerana imbere y’amategeko.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kansi bwana RUTABURINGOGA Jerome aravuga ko iyi miryango yabanaga nk’indaya none ubu bakaba nabo baramenyekanye mu rwego rw’amategeko.
Si ukureka izina ribi gusa kuko ubu baboneyeho kugira uruhare ku mitungo cyane ko imyinshi baba barayigizemo uruhare mu gihe baba bamaranye babana, cyane cyane ko muri bo wasangaga hari abamaranye inyaka isaga 30 babana ku buryo butemewe n’amategeko.
Uyu muyobozi rero akaba ashima cyane iyi miryango ko yabashije kuva ku izina ribi ry’uburaya ubu ikaba ari ingo ziyubashye zinubashywe.
MURINDABIGWI Jean Bosco na MUKAMAZIMPAKA Libelee ni umugore n’umugabo bo mu Kagali k’UMUNINI,umudugudu wa KAMUGANI muri uyu murenge wa kansi, bavuga ko kubana mutarasezeranye bidindiza iterambere ry’umuryango kuko usanga ibikozwe byangizwa n’umwe mu bashakanye nta nama agishije mugenzi we yitwaje ko navuga amwirukana kuko nta mategeko amurengera.
Bemeranya n’umuyobozi w’umurenge ko ari uburaya nk’ubundi bwose kubana nta masezerano bafitanye kuko ngo umugabo utarasezeranye imbere y’amategeko ahora ashaka guhindura abagore uboshye uhindura imyambaro.
Ikindi kandi umugore udafite isezerano ahora ahangayitse ko ashobora kwirukanwa bityo yabona nk’umugabo we avugana n’umukobwa ugasanga bivuyemo amakimbirane kandi ngo umugore ntakora uko bikwiye kuko aba yumva ko atarimo yikorera.
Abitegura kurushinga barasabwa gushishoza kandi ntibahubuke bakabanza gusezerana imbere y’amategeko kuko ari yo soko y’iterambere n’umunezero mu rugo rushya.