Kayonza: Guhugura inzego z’urubyiruko ku mategeko bitanga icyizere cy’ahazaza h’igihugu
Ishami ry’umuryango HAGURUKA rikorera mu ntara y’uburasirazuba, kuri uyu wagatatu ryahuguye abahagarariye inzego z’urubyiruko mu karere ka Kayonza ku mategeko atandukanye. Urwo rubyiruko rwahuguwe ku mategeko agenga izungura by’umwihariko n’amategeko ahana ihohoterwa ry’aba irishingiye ku gitsina n’irishingiye ku mitungo.
Mujawamariya Dative, umunyamategeko w’umuryango HAGURUKA, yavuze ko guhugura urubyiruko ku mategeko ahana ihohoterwa bitanga icyizere cy’ahazaza heza h’igihugu kuko urubyiruko ari rwo bayobozi b’ejo hazaza h’u Rwanda.
Mujawamariya yagize ati “Twahisemo guhugura urubyiruko kuko ari rwo bayobozi b’ejo b’u Rwanda. Iyo bamaze gusobanukirwa neza n’amategeko ni bo bagira uruhare runini mu gukumira ihohoterwa iryo ari ryo ryose n’akarengane muri rusange, ndetse bakanamenyekanisha ahakorewe ihohoterwaâ€
Urubyiruko rwahuguwe ruturuka mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kayonza. Icyo bahurizaho ni uko ngo bagiye kubera imboni umuryango HAGURUKA aho batuye, barwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishobora gukorerwa umuntu.
Mujawamariya yakomeje avuga ko muri HAGURUKA bakunze kwakira abantu benshi babagana baba bakorewe ihohoterwa, ariko yongeraho ko abenshi baba bakorewe ihohoterwa ku mitungo kuko ngo “mu cyumweru bakira abantu batari munsi ya 30 bagiriwe ihohoterwa rishingiye ku mitungoâ€
Yavuze ko hari icyizere ko urubyiruko rwahuguwe ku mategeko ruzagira icyo ruhindura ku kibazo cy’ubwiyongere bw’abakorerwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Uyu muryango ubusanzwe uharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana, ngo mu byo ukora harimo kumenyesha abantu uburenganzira bwa bo no kubuharanira, kubagira inama, kubakorera ubuvugizi no kubaha ubwunganizi mu mategeko igihe bibaye ngombwa.