Gutanga amakuru kare ni bumwe mu buryo bwo gukumira amakimbirane mu miryango
Ibyo byagarusweho mu mahugurwa umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana HAGURUKA yageneye abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari tugize akarere ka Kamonyi, ku mategeko arengera abagize umuryango harimo no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ayo mahugurwa yabaye kuri uyu wa gatatu tariki 4/4/2012, mu nzu mberabyombyi y’Ishuri ryisumbuye ry’imyuga n’ikoranabuhanga ryo ku Ruyenzi (ISTAR), maze umunyamategeko wa HAGURUKA, Musoni Gilbert, atangaza ko gutanga amakuru kun go zifitanye amakimbirane aari imwe mu ntwaro zo gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo.
Akomeza avuga ko kuba hirya no hino mu gihugu havugwa ibibazo n’ingaruka z’amakimbirane ari mu miryango, ari ukubera imyumvire n’amateka byaranze abanyarwanda. Ngo kubaganiriza cyane ku ihame ry’uburinganire no kugaragaza aharangwa amakimbirane nibyo bizarandura iyo myumvire. Ngo “ujya gukira indwara arayirataâ€.
Ikindi cyagarutsweho, ni uko iyo amakuru y’ubwimvikane buke mu rugo amenyekanye kare, Inzego zibishinzwe zigerageza kwegera umuryango ufite ibibazo zikawunga cyangwa zikawugira inama.