Buyoga: imiryango 25 yabanaga, yasezeranye imbere y amategeko
Kuri uyu wa kane, imiryango 25 yabanaga mu buryo butemewe n’ amategeko, ndetse n’ indi 10 yitegura kurushinga yasezeranye imbere y’ amategeko mu murenge wa Buyoga akarere ka Rulindo mu rwego kwirinda ingaruka zikomoka ku miryango ibana itarasezeranye mu mategeko.
  Habiyaremye Theoneste washyingiwe, yavuze ko iki gikorwa kizatuma agira agaciro mu rugo rwe, ndetse n’ umuryango we ukaba uzwi imbere y’amateko bikazabafasha mu kurushaho kubana neza ndetse no guteganyiriza abana babo.
Dusabe Anne Carine ushinzwe irangamimerere no gukemura ibibazo by’ abaturage mu murenge wa Buyoga avuga ko umurenge ufite gahunda yo gushyingira imiryango ibana mu buryo butemewe n’amateko hagamijwe kwirinda ingaruka zakurikiraho.
Yagize ati: “Byaragaragaye ko havuka ibibazo byinshi igihe cyo kuraga no gutanga iminani, iyo ababyeyi batashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko.â€
Umurenge wa Buyoga ngo ugeze kure gahunda yo gushyingiranya imiryango, kuko mu kwezi kwa 10 uyu mwaka wa 2011, hashyingiwe imiryango igera kuri 45, ku buryo kuri ubu mu murenge wose hasigaye imiryango itarenga 25 idasezeranye, gusa ngo hari gukorwa ubukangurambaga ngo nayo yitabire.