Nyabihu: Haracyari imibiri igera ku 3000 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro
Nubwo imibiri igera ku 4036 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda imaze gushyingurwa mu cyubahiro mu karere ka Nyabihu haracyari imibiri 3000 itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro
Nk’uko Twabitangarijwe na Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu,muri aka karere ngo haracyari imibiri igera ku 3000 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Juru Anastase akomeza avuga ko kugeza ubu bamaze gushyingura mu cyubahiro imibiri igera ku 4036 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi, imibiri igera kuri 2016 muri yo ishyunguwe mu rwibutso rwa Kanzenze mu murenge wa Bigogwe naho imibiri 2020 ikaba ishyinguwe mu rwibutso rw’akarere ka Nyabihu ruri mu murenge wa Mukamira.
Juru Anastase avuga ko kikiri ikibazo gikomeye cyane kubona hari imibiri igera ku 3000 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda itaraboneka mu karere ka Nyabihu,ari nayo mpamvu ashishikariza abaturage baba bazi amakuru y’ahagiye hashyinguwe iyo mibiri ko bayatanga kugira ngo iyo mibiri ibe yaboneka ishyingurwe mu cyubahiro. Avuga ko gushyingura iyo mibiri mu cyubahiro ari igikorwa cyiza cyane cyo gusubiza izo nzirakarengane agaciro zambuwe.
Agasaba kandi abaturage kurushaho kwifatanya n’abacitse ku icumu babafata mu mugongo banabatera inkunga mu bikorwa bitandukanye bibafasha kwiyubaka muri iki gihe hitegurwa kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Â