Ibuka irasaba abanyarwanda kwita kubagaragaza ihungabana mu gihe cyo kwibuka.
Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 yasize abantu benshi iheruheru, abayirokotse yabasigiye ibisare bikomeye, tutaretse n’abayigizemo uruhare ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange. Ibyo bikomere basigiwe na jenoside byabateye guhungabana gukomeye. Ni muri urwo rwego umuryango IBUKA usaba buri munyarwanda wese kuzita kuri mugenzi we uhura n’ikibazo cy’ ihungabana.
Nk’uko ubutumwa bugenewe abanyarwanda bugaragara ku rubuga rwa internet rwa ibuka bubivuga, ngo mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi yabaye mu Rwanda 1994, hakunze kubaho ihungabana riterwa no kwibuka ibyabaye. Ikaba ivuga ko ugaragaje ikibazo cyo guhungabana akwiye guhabwa ubufasha bwo kumushyira ahantu hiherereye, kumuba hafi, ukamufasha kwemera ibiri kumubaho no kumufasha kwemera ukuri kw’ibyamubayeho.
Kubwa ibuka, ngo uwagaragaje ihungabana niba acecetse si byiza gukomeza kumuvugisha, akangutse umubaze uko yiyumva, ukamusobanurira ibyamubayeho umubwira ko bidapfa kwizana, ahubwo ko bifitanye isano n’ibyo yaciyemo, ukamubwiza ukuri uko yaje aho; ukamusobanurira ko bishobora kugaruka nanone igihe yongeye gutekereza ku bibazo bye cyangwa agize indi mbarutso.
Ibuka ivuga ko umuntu wahuye n’ikibazo cy’ihungabana aba akeneye umwumva, akamwitaho, akamugaragariza urukundo. Bityo bigatuma nawe yifungura akavuga ibye byose, bikamufasha gusohora umubabaro ujyanye n’ibyo bibazo bityo akumva yorohewe agashakisha ingufu zo kubisohokamo no gukomeza ubuzima bufite icyizere.
Ibuka kandi isaba abanyarwanda ko igihe hari ugize ibibazo by’ihungabana bakwitabaza  abajyanama b’ihungabana babegereye cyangwa ivuriro ribari hafi.
Umuryango Ibuka usoza ubutumwa bwayo ushimira byimazeyo abagira uruhare bose mu kwita no gufasha abahura n’ibibazo by’ihungabana cyane cyane mu gihe cyo kwibuka.
Ihungabana ni igikomere cyo ku mutima umuntu agira bitewe n’ishyano ryamuguyeho, bikarenga ubushobozi bwe bwa kamere bwo guhangana n’ibibazo ahura nabyo mu buzima bwe buri munsi.