Abanyarwamagana batumiwe mu masaha 6 yo kwamagana ibisigisi bya Jenoside
tariki ya 7 Mata,2012 abatuye i Rwamagana n’abazabasha kuhagera bose batumiwe mu ijoro ryo kwibuka rizabanzirizwa n’urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside mu 1994 ndetse no kwamagana ibisigisigi bya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo aho bikiri hose. Iki gikorwa cyizatangira saa kumi z’amanywa gisozwe saa yine z’ijoro kimaze amasaha 6.
Umuyobozi wa Club Never Again yateguye iki gikorwa aravuga ko bazakora urugendo bise Walk to Remember rwo kwamagana Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo banazirikana uko benshi mu bishwe muri Jenoside bagenze ahantu hanyuranye bashaka aho kwihisha, ntibabashe kurokoka.
Uru rugendo ruzatangirira ku cyicaro cy’Intara y’Iburasirazuba, rukomereze ku isoko rikuru rya Rwamagana, abarwitabiriye bakomereze ahitwa kuri polisi mu Kigabiro, banyure kuri AVEGA, bakomereze kuri “Poids lourds†bagere ku gicumbi cy’inzirakarengane imbere ya Paruwasi Gatulika ya Rwamagana, ahashyinguye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi gahunda yose iteganyijwe kumara amasaha 6. Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, bwana Uwimana Nehemie aravuga ko iyi gahunda itumiwemo abatuye n’abagenda muri Rwamagana b’ibyiciro byose, abaturage, abikorera n’abayobozi ndetse n’inshuti z’ako Karere, ahazatangirwa ubutumwa bunyuranye bwo kwibuka abazize amahano ya Jenoside no gufata mu mugongo abayirokotse, babashishikariza gukomera no kubaka ejo hazaza heza.
Uru rugendo ruzitabirwa na guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, abayobozi b’Akarere ka Rwamagana, abakuriye inzego z’Umutekano mu Ntara y’Iburasirazuba n’abaturage banyuranye b’I Rwamagana.
Kuri uyu munsi kandi, i Rwamagana mu rwibutso rwa Mwurire bazashyingura imibiri isaga 280 y’abishwe muri Jenoside itari yarashyinguwe neza mu nzibutso. Indi mibiri isaga 140 izashyingurwa mu rwibutso rwa Musha kuwa 13 Mata. Birashoboka ariko ko ngo hagira indi mibiri yaboneka muri iyi minsi, uriya mubare ukiyongera.
I Rwamagana hateganijwe nanone gahunda yihariye yo kwibuka izabera mu Mirenge itandukanye ku buryo bwihariye izasozwa kuwa 21 Mata mu Murenge wa Muyumbu.
Â