Nyamasheke: Akarere kasuzumye uko abaturage bitabiriye uturima tw’igikoni
Mu ruzinduko minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yagiriye mu karere ka Nyamasheke tariki ya 10 n’iya 11 gashyantare uyu mwaka akakanenga ko abaturage batahuje ubutaka ntibanitabire kugira uturima tw’igikoni, akarere kiyemeje ko buri rugo rugomba kugira aka karima k’igikoni.
Mu nama njyanama y’akarere ka Nyamasheke yabaye tariki ya 30/03/2012, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yavuze ko abaturage bitabiriye gutunganya uturima tw’igikoni mu ngo, gusa ngo mu rwego rwo kubikurikirana hateganywa gukora igenzura mu ngo ngo hamenyekane niba koko abaturage bose baratwitabiriye.
Ni muri urwo rwego kuva kuri tariki ya 4/04 kugeza tariki ya 5/04/2012, abakozi b’akarere ka Nyamasheke bari bari kugenda mu mirenge yose basuzuma aho abaturage bageze bashyira mu bikorwa itunganywa ry’uturima tw’igikoni tuzafasha mu guhashya imirire mibi. Ibizava muri iri genzura bikazatanga isura y’ubwitabire bw’abaturage mu gukora uturima tw’igikoni ndetse hakanamenyekana ahagomba gushyirwamo imbaraga.
Kuva kuri uru ruzinduko rw’umukuru wa guverinoma, ubuyobozi bw’akarere bwihaye amezi abiri buri rugo rukaba rufite akarima k’igikoni, hakaba harakozwe ubukangurambaga mu baturage bigishwa ibyiza by’uturima tw’igikoni mu kuboneza imirire.