Gisagara: Nta gihuru kigomba gusigara kidahinze
Mu karere ka Gisagara hari ahakunze kugaragara ibihuru no kuba hadatuwe kubera ubutaka buhanamye cyangwa buri mu mibande, akarere rero kafashe umwanzuro ko nta nahamwe hagomba gusigara ari ibihuru ko hose hagomba guhingwa hakagira akamaro.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Leandre KAREKEZI aravuga ko iyi gahunda yo gukura ibihuru aho biri hose hagashyirwa ibihingwa biribwa ari nziza kuko idakuraho ibihuru gusa ahubwo ko hariho no kongerwa umusaruro w’ibyaheraga bikaba ari inyungu ku baturage b’aka karere.
Mu bihingwa bagiye bahinga ahantu hari ibihuru harimo imyumbati abaturage bo mu murenge wa Kigembe bahinze ku butaka bungana na ha12 n’ahandi mu murenge wa Muganza hahinzwe kawa kuri ha 80, uyu munsi babona ko batakoze ubusa kuko imyumbati bateye ubu imaze gukura kawa nayo ikaba ri uko.
Ibi byatumye abaturage b’aka karere babona ko ubutaka bafite uko bungana kose buhagije ko ahubwo bagira ikibazo cyo kutamenya kuba babbubyaza umusaruro.
MURINDAHABI utuye mu murenge wa Kigembe aratangaza ko uyu munsi atangiye kubona aho ubukene mu cyaro buva, aragira ati “Ubukene bwacu hano mu cyaro nta handi buva mbere na mbere usibye ku ikoreshwa nabi ry’ubutaka, kutamenya kububyaza umusaruro nyawoâ€.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu muri aka karere bwana Hesron HATEGEKIMANA arabwira abaturage ko kugirango bazamuke atari atari inguzanyo za banki cyangwa inkunga bakeneye mbere na mbere, ko ahubwo icyo bakeneye ari ukumenya gukora bahereye kubyo bafite hafi, niba ari ubutaka bakamenya kubukoresha neza bakabuhinga neza maze bukazera imbuto nyinshi, umusaruro wabwo wagakwiye kuba ariwo ubaha n’ibindi bakeneye nk’inganda.
Nawe arashima iki gikorwa cyo guhinga ahantu hose ntihagire ibihuru bisigara imusozi ndetse akanahamagarira abaturage kureba ko ntahasigara ibisambu bipfa ubusa kandi ibihingwa bifitiye akamaro abaturage bigihari byahahingwa.