Umuturage akwiye kugira uruhare mu bikorwa bimukorerwa
Ikibazo cyo kubona amazi meza ni kimwe mu bibazo byari bihangayikishije uduce tumwe two mu Karere ka Nyabihu. Nyuma y’aho WASH Project ikemuriye icyo cyibazo muri twinshi mu duce twa Nyabihu tutabashaga kubona amazi meza ku buryo bworoshye, ubu abaturage basabwe kujya batanga amafaranga 10 ku njerekani.
Nk’uko Mubirunyoye Eugenie ushinzwe ubukangurambaga mu mushinga WASH muri Nyabihu yabidutangarije,ngo impamvu abaturage bakwa amafaranga 10 ku njerekani ngo ni ukugira ngo bumve ko icyo gikorwa ari icy’agaciro,ndetse ayo mafaranga ngo atangwa kugira ngo icyo gikorwa remezo baba bakorewe gicungwe ku buryo hagize n’icyakwangirika cyakoreshwa muri ayo mafaranga.
Mu buryo bwo gucunga ayo mafaranga,Mubirunyoye avuga ko ubundi hari amakoperative yashyizweho ashyizwe kurinda imiyoboro y’amazi yakozwe,harimo nka COPHAMIR icunga amazi muri Mukamira,Bigogwe,Jenda na Kabatwa. Iyi koperative ikaba inakora isuku.Hakaba na Koperative COARU izacunga  umuyoboro w’amazi mu murenge wa Jomba.
Aya makoperative acunga amazi akaba yishyurwa 80% by’amafaranga yavuye muri ayo mazi,agashyirwa kuri Konti y’akarere.Naho 20% agahabwa umukozi uba uri ahari ivomo rya WASH ahakora mu gufasha abantu kubona amazi. Amafaranga ashyirwa kuri konti y’akarere akaba afasha muri maintenance ni ukuvuga gusana ahari ibikorwa byangiritse by’umushinga WASH mu kugeza ku baturage amazi meza,cyangwa se kugura ibindi byuma byakenerwa mu gihe hari ibyangijwe mu rwego rwo kwirinda ko ibikorwa byakwangirika,ntibikorwe ugasanga bibaye imfabusa.
Imirimo nko kugeza amazi meza ku baturage,isuku n’isukura,amahugurwa ku bigendanye n’isuku akorerwa abantu batandukanye hirya no hino aho ukoreraâ€capacity buildingâ€,ikaba ikorwa n’umushinga WASH mu turere twa Nyabihu,Musanze,Rubavu na Burera.