“Urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge ni ikibazo ku miryango yarwo no kugihugu muri rusange†– CSP Alexandre Muhirwa
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba, CSP Alexandre Muhirwa, avuga ko urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge ari ikibazo gikomeye haba mu miryango rukomokamo ndetse no ku gihugu muri rusange. Uyu muyobozi avuga ko benshi mu rubyiruko rujyanwa mu bigo ngororamuco usanga ari abafashwe banywa ibiyobyabwenge, bakabera umutwaro igihugu n’imiryango yabo by’umwihwriko kubera guhora ibagemurira.
Yagize ati “Uyu munsi hari urubyiruko ruri i Wawa [mu kigo ngororamuco], iriya ngengo y’imari leta irutangaho yakabaye ikoreshwa ibindi byateza igihugu imbereâ€
CSP Muhirwa arahamagarira urubyiruko guhitamo neza rukarwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kugira ngo rutegure ejo hazaza harwo n’ah’u Rwanda muri rusange. Yongeyeho ko ibiyobyabwenge bidaha ubikoresha umwanya wo gutekereza ku hazaza he, bityo bikamukururira ibibi byinshi birimo n’urupfu kandi yashoboraga kwiteza imbere we ubwe, umuryango we n’igihugu muri rusange.
“Umuntu ubyuka anywa urumogi n’ibindi biyobyabwenge, ntashobora kumva ko azigera akorera igihugu, ahubwo yiteza ibibazo bishobora no kumuviramo urupfu†uku niko CSP Muhirwa yabwiye urubyiruko rwo mu murenge wa Mukarange kuri uyu wa 3/4/2012 ubwo yaruhaga ikiganiro ku bubi bw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Yibukije urwo rubyiruko ko nta muntu ushobora gutera imbere atabigizemo uruhare, kandi gutera imbere bikaba bidashoboka igihe umuntu yasaritswe n’ibiyobyabwenge.
Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima OMS ugaragaza ko abantu bagera kuri miriyoni 200 bakoresha ibiyobyabwenge ku isi yose, kandi ngo imibare ikaba ikomeza kwiyongera ku buryo ishobora kwikuba kabiri mu gihe gito hatagize igikorwa.
Cyakora mu Rwanda nta mibare ntakuka y’abakoresha ibiyobyabwenge ihari kugeza ubu. Leta y’u Rwanda ikaba yarafashe iyambere mu guhashya ikoreshwa n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge kuko ababyinjiza mu Rwanda babivanye mu bihugu bituranye n’u Rwanda polisi y’u Rwanda idahwema kubata muri yombi.
Â