“Icy’abacitse ku icumu bakeneye cyane si uko amazu yabo asanwa, ahubwo tubafashe kwisana, nabo baziteza imbere†Musenyeri Rucyahana.
Aya magambo yavuzwe na Perezida wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Musenyeri John Rucyana wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gutangiza icyunamo mu karere ka Musanze, kuri uyu wa 07 Mata/2010 – ubwo hatangizwaga imihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 18.
Musenyeri  Rucyahana yavuze ibi ubwo yavugaga ku byari byavuzwe n’abandi bijyanye cyane cyane no gukemura ibibazo by’abacitse ku icumu, by’umwihariko kubakira abatarubakirwa no gusanirwa amazu atangiye kugenda asaza. “ Mureke dusane imitima y’abacitse ku icumu tubafashe kurushaho kwigarurira icyizere, tubahe imbaraga, tubafashe kujya mu makoperative, bo ubwabo bashobore kwiteza imbere batarindiriye ubufasha buva ahandiâ€. Musenyeri Rucyahana yavuze ko guhora mu gufashwa nabyo ubwabyo Atari byiza “mu gaciro ka muntu, ntakwiye kugaburirwa n’undiâ€.
Mu butumwa burebure uyu mushumba unayobora Komisiyo y’ubwiyunge yahatangiye, yibukije ko Jenoside yatesheje agaciro igihugu cyacu kandi ko ibi byanatangiye kera, ni amateka yacu “ Jenoside yatangiranye no gutesha agaciro igihugu cyacu. Yatangiye umunsi abazungu baca umwami Musinga akazarinda kugwa ishyanga i Moba,  badutesheje agaciro ubwo bazaga kwirirwa bapima amazuru barema iby’amoko, barabikomeza ubwo batwiciraga umwami Rudahigwa bamuhora ko aciye ubuhake, aciye shiku n’ibindi byateranyaga Abanyarwanda agaharanira ubwigenge bw’Abanyarwanda  atavanguyeâ€.
Nyamara kandi Musenyeri Rucyahana yanagarutse no kugufasha abahemutse, abafite ipfunwe, abishe kuko nabo bafite ikibazo gikomeye: “ u Rwanda rurahumuriza abacitse ku icumu, ariko kandi ruranahumuriza n’abo bateshutse bakagira nabi, nabo bapfuye bahagaze. Naba ndetse n’abagiye muri gereza twagiye tugira umwanya wo kubaganiriza, byabaye nka wa mugani ngo ‘iyiriye ntisiga izindi’. Twapfushije kabiriâ€. Musenyeri Rucyahana yibukije imbaga yari iraho ko ikizatuma u Rwanda rutera imbere ari ubumwe n’ubwiyunge “ izo nizo mbaraga zacu, zituganisha ku kongera kubaka agaciro twihesha, nibwo bwonyine buzatugeza ku majyambere nyayo kandi arambye, atazongera gusenywa’. Uyu mushumba yahamagariye abari aho kugira urukundo nyarwo nk’aho yatanze urugero agira ati “ dufite gahunda nziza ya gir’inka, abacitse ku icumu dukwiye kubaha inka y’urukundo, batagombye gutegereza inka izava mu rukiko, izarihishwa abariye izaboâ€.
Mu buhamya bwatanzwe na Batamuliza Mwamini warokokeye Musanze mu murenge wa Muhoza, yongeye kwibutsa inzira y’umusaraba Abatutsi bahuye nayo by’umwihariko mu Ruhengeri aho abatutsi batangiye gutotezwa igihe abenshi muri bo batwarwaga ku ngufu guturwa mu Bugesera kugira ngo bazicwe na Tsetse, uko Abagogwe- baniganje mu cyahoze ari Ruhengeri bagiye bicwa mbere ya 1994, ndetse n’uko mu gihe cy’ibyitso batotejwe harimo n’abana bari bakiga mu mashuri abanza. Ibi bikaba byaje na none no gushimangirwa n’Uhagararariye Ibuka mu karere ka Musanze.
Abandi bavuze barimo Umuyobozi w’akarere ka Musanze Madamu Winifrida Mpembyemungu n’Uhagarariye ingabo bagarutse ku byo ubuyobozi bwiyemeje guteza imbere Abanyarwanda barwanya ikibi cyose cyagarura amacakubiri ariko kandi bahumurije banakangurira abaturage kuba hafi y’abacitse ku icumu, by’umwihariko muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka.
Banibukije kandi ko ari inshingano ya buri wese kwitabira gahunda zose zateguwe muri uru rwego, no kurushaho kubungabunga mutekano w’abacitse ku icumu, batanga amakuru kuwashaka kuwuhungabanya ngo dore ko hari abagifite ipfunwe n’ubugome batifuriza amahoro u Rwanda, ngo bajya bakaza umurego muri iki gihe.
Abavuze bose banagarutse ku kuba abantu bitabiriye cyane gutangiza icyunamo mu rugendo rwo kwibuka rwakozwe kuva ku karere ka Musanze, rugana ku rwibutso rwa Muhoza ruri ahitwa mu Kizungu. Ngo ubu bwitabire buratanga ikizere cy’ejo hazaza. Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’abapolisi baturutse muri Sudani y’amajyepfo, Kenya n’Uburundi.