Subscribe by rss
    Tuesday 02 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, Apr 10th, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    GISAGARA: HATANGIJWE ICYUMWERU CY’ICYUNAMO

    Rwanda | GISAGARA HATANGIJWEtariki ya 7 mata u Rwanda rutangiraho icyumweru cy’icyunamo mu turere twose, akarere ka Gisagara nako katangije iki cyumweru aho uyu muhango ku rwego rw’akarere wabereye mu murenge wa Kigembe akagari ka Gahabwa ku mugezi wa Migina waroshywemo abantu batagira ingano.

    Umuhango wo gutangira icyumweru cy’icyunamo witabiriwe n’abayobozi b’aka karere, abaturage bo mu karere k’abaturanyi ka Nyaruguru n’abaturage b’uyu murenge batari bake.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigembe bwana RENZAHO J. Damacene amaze guha ikaze abashyitsi bari bitabiriye uyu muhango, hakurikiyeho igikorwa cyo kujya gushyira indabo mu mugezi wa Migina waguyemo abantu benshi bari baturutse mu bice bya Nyaruguru, Kansi, Butare na Kigembe bose bakaba barishwe igihe bageragezaga kwambuka uyu mugezi bashakisha ubuhungiro n’ubwihisho.

    N’ubwo umubare w’abaguye muri uyu mugezi bose utabashije kumenyekana, abagiye babasha kuboneka bose bajyanywe mu rwibutso rw’uyu murenge wa Kigembe maze bashyingurwana mu cyubahiro n’abandi benshi bagiye bavanwa mu byobo, imisarani no ku misozi kuri ubu abari muri uru rwibutso bose bakaba basaga 22.500.

     

    Mu buhamya bwatanzwe n’umuturage waharokokeye witwa Charles, yavuze uburyo abantu bishwe nabi kandi ari benshi cyane kuburyo hari aho warengaga metero 100 unyuze ku mirambo irenga 50, yanashimye kandi umugabo witwa Stani nawe wari uri aho kuko ariwe wamuhishe akabasha kurokoka n’ubwo atabashije kurokokana n’umugore we bari babyaranye rimwe.

    Hatanzwe kandi ubutumwa bunyuranye n’ibiganiro binyuze mu mivugo, indirimbo n’amagambo abayobozi bagiye bafata.

    Uhagarariye Ibuka mu karere ka Gisagara bwana Emmanuel NSHIMIYIMANA, mu ijambo rye yasabye abaturage ko bakomeza gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, ababwira kandi ko ibyo bitanakwiriye kuba mu gihe cy’icyunamo gusa ko ahubwo bajya babegera kandi bakabaha inkunga zitari iz’ibiribwa by’ako kanya ahubwo ko babafashisha inkunga zishyitse nko kubatiza amaboko mu bikorwa bibateza imbere.

    Yongeye kandi gusaba abatuye aha ko bazitabira gahunda z’ibiganiro ndetse anasaba abacitse ku icumu ko bataheranwa n’agahinda ahubwo bakwiye guhaguruka  bagakora bakiteza imbere

    Yagize ati “Abagize amahirwe yo gusigara nta bikomere by’umubiri dore ko iby’umutima byo bikidushengura twese ni dukore tujye mbere tuzibe icyuho twatewe n’aya mahano”

    Bwana Leandre KAREKEZI umuyobozi w’akarere ka Gisagara ubwo yafataga ijambo yabwiye abaturage ko we abona ko ari ngombwa ko babanza kumenya amateka y’igihugu cyabo mbere y’uko n’abazungu bakigeramo maze bikabafasha kubona uburyo abanyarwanda bazize ubusa ndetse bikajya binabafasha kubona uburyo iyo abanyarwanda bima amatwi abanyamahanga babaciyemo kabiri ku nyungu zabo nta mabi yarikuba.

    “Iyo u Rwanda rwa kera rumwe rwahereye i Gasabo rukomeza uko rwari ibi byose ntibyajyaga kuba” Ibi byavuzwe na bwana Leandre akomeza kwereka abaturage uburyo abanyarwanda ba kera bari bafite aya moko yose ariko atari abereyeho gutuma bacanamo ko ndetse bayabanagamo kandi bakubahana nk’uko n’ubu habaho abakire n’abakene maze bagateranywa n’abanyamahanga bakangana ntacyo bapfa.

    Bwana Leandre yasabye abaturage ko bafatanya mu bikorwa bibateza imbere amacakubira agashyirwa ku ruhande kuko ntacyo abagezaho cyiza, yashimye kandi abitabiriye uyu muhango bose abifuriza gukomera muri iki gihe kivuna imitima ya benshi.

    Nyuma yo kuva ku mugezi wa Migina habaye numuhango wo gukaraba wabereye ku biro by’umurenge wa Kigembe.


     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED