Ngororero: Kwibuka abazize genocide bibe ibya buri wese
Ku itariki ya 7 Mata buri mwaka, mu Rwanda hatangira icyumweru cy’icyunamo hibukwa abazize genocide yakorewe abatutsi muri Mata 94. Nubwo abaturage bamaze kumva ko icyunamo kidaharirwa abarokotse n’ababuze ababo muri icyo gihe, mu karere ka Ngororero bakomeje gushishikariza abaturage kwitabira gahunda z’icyunamo kuko ibi bireba buri munyarwanda wese ukunda igihugu cye.
Kimwe n’ahandi, mu mirenge yose igize akarere ka Ngororero hatangijwe gahunda y’icyunamo n’ibiganiro bizatangwa muri iki cyumweru cyose. Mu murenge wa Ngororero, ibiganiro bikaba byabanjirijwe n’urugendo rwakozwe mu mutuzo, abaturage baturutse muri gare ya Ngororero bagera ku rwibutso rwa genocide rwo muri uyu murenge, ubu rwanavuguruwe kuko ku mpande zarwo hari hatangiye gutenguka.
Nyuma yo gushyira indabo kumva no kunamira izo nzirakarengane, uhagarariye ingabo mu karere akaba ari nawe watanze ikiganiro kirebana n’amateka y’indangagaciro z’abanyarwanda mbere, mugihe na nyuma ya genocide, yabwiye abaturage ko muri iki gihe tugezemo nta munyarwanda ukwiye kuba akibutswa ko icyunamo cyageze cyangwa ngo ahamagarirwe kwitabira ibiganiro n’izindi gahunda zijyana nabyo.
Icyagaragaye ni uko mu bantu bitabiriye imihango yo gutangira icyunamo ku rwibutso rwa Ngororero, nibura 70% bari igitsina gabo, bigatuma hibazwa niba abagabo baruta abagore ubwinshi cyangwa niba ari uko abagore bigumira mungo.
Mu karere ka Ngororero hashyinguye imibiri y’abazize genocide yakorewe abatutsi igera ku bihumbi mirongo ine na bibiri (42.000) mu nzibutso zose ziri muri aka karere. Ijoro ry’icyunamo mu rwego rw’akarere riteganyijwe kubera ku rwibutso rw’umurenge wa Kabaya. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Twigire ku mateka twubaka ejo hazazaâ€.