Burera: Abacitse ku icumu rya Jenoside barafashwa mu buryo butandukanye
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buratangaza ko bwateye inkunga mu buryo butandukanye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 bakomoka muri ako karere mu rwego rwo gukomeza kubafata mu mugongo.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, avuga ko imiryango igera kuri 32 y’abacitse ku icumu rya Jenoside yo muri ako karere yaguriwe amasambu kugira ngo iijye ibna aho ihinga.
Hari imishinga ibyara inyungu igeze kuri 20, yatewe inkunga n’abaturage bo muri Burera, yagenewe abacitse ku icumu rya Jenoside bo muri ako karere kugira ngo izabateze imbere nk’uko Sembagare abisobanura.
Akomeza avuga ko hari imiryango 27 y’abacitse ku icumu rya Jenoside ihabwa inkunga y’ingoboka ndetse n’abana 157 barihirwa amafaranga y’ishuri.
Hari kandi abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu karere ka Burera bagera kuri 326 barihirwa amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza nk’uko umuyobozi w’akarere ka Burera abisobanura.
Sembagare avuga ko n’ubwo babafasha babaha ibyo bintu bitahagije kuko bitavura ibikomere. Inkunga ikomeye ikwiye gukomerwa ho ni iyp kwishyira mu mwanya wa mugenzi wawe nk’uko yabisabye abanyaburera.
Abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu karere ka Burera abadafite aho baba barubakiwe. Kuburyo hari na gahunda yo gusana amacumbi yaba atujuje ibyangombwa bisabwa nk’uko umuyobozi w’akarere ka Burera abisobanura.
Semabagare avuga ko na Gira Inka munyarwanda yageze ku bacitse ku icumu rya Jenoside bo mu karere ka Burera. Abo itaragera ho nabo hari gahunda yo kubagabira inka.
Hari indi gahunda iteganyijwe yo gushakira abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu karere ka Burera ibikorwa bitanga inyungu. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bukaba buzaganira na komite y’abacitse ku cumu bo muri ako karere kugira ngo bahite mo mishinga izababyarira inyungu.