Huye: Ibuka irifuza kugira uruhare mu bikorwa byo kubakira abarokotse jenoside
Iki cyifuzo cyo kugira uruhare mu kubakira abarokotse jenoside cyagaragajwe n’umukuru wa Ibuka mu Karere ka Huye Nsabimana Jean Pierre mu gikorwa cyo gutangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 18 jenoside yakorewe abatutsi.
Ngo icyateye uyu muyobozi wa Ibuka icyifuzo nk’iki, ni uko byagaragaye ko mu gikorwa cyo kubakira abazize jenoside hari igihe hazamurwa inzu nk’eshatu hakarangira ebyiri indi imwe igasigara. Birumvikana ko uwo yari igenewe, udashoboye kuyirangiriza kuko n’ubundi abubakirwa ari abatishoboye, akomeza kugira ikibazo cyo kutagira inzu atahamo.
Uyu muyobozi kandi yagaragaje impungenge z’uko gacaca igiye kurangira, dore ko ibikorwa byayo bizarangirana n’uyu mwaka, imanza z’imitungo zitarangiye. Ibi byatumye abaza abayobozi bari bateraniye ahongaho ati :â€ikibazo cy’izi manza kizakemuka gute?â€
Icyakora, uretse izi mpungenge z’imanza z’imitungo n’amazu amwe n’amwe y’abarokotse jenoside yubakwa ntarangire, uyu muyobozi yishimiye n’intambwe imaze guterwa mu kwita ku barokotse jenoside.
Yagize ati: “Ikibazo cyagaragaye mu minsi yashize cyo kubuza umutekano abarokotse jenoside ubu cyarashize, nta we tucyumva yaterewe amabuye ku nzu. Gahunda ya Girinka yatumye bamwe mu bacu bongera gutunga, mituweri yagejejwe ku batishoboye.â€
Gusa, ngo mu gikorwa cyo gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe, hari abarokotse jenoside bashyizwe mu byiciro by’abifite kandi atari ko bimeze. Uyu muyobozi wa Ibuka asanga rero byari bikwiye gusubirwamo.