Nyamasheke: Ibuka irasaba kwerekwa imibiri itarashyingurwa
Uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyamasheke, Bagirishya Jean Marie Vianney, arasaba abaturage bazi ahantu hakiri imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 batarashyingurwa mu cyubahiro gutanga aya makuru kugira ngo nabo bashyingurwe.
Bagirishya aragira ati: “mudufashe kumenya aho imibiri y’abacu iri ishyingurwe kuko umuntu anezerwa iyo ashyinguye abe.â€
Ubu butumwa bwo gushishikariza abanyarwanda gutanga amakuru ku hantu hakiri imibiri itarashyingurwa bwagarutsweho na minisitiri w’umuco na siporo, Mitali Protais ubwo yagezaga ijambo ku banyarwanda mu muhango wo gutangira icyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi.
Minisitiri Mitali yabwiye abanyarwanda ko uwaba afite ubwoba bwo gutanga ayo makuru ku mugaragaro -ngo n’ubwo nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma agira ubwoba bwo kuyatanga mu ruhame nk’uko yabivuze-ashobora kwifashisha udusanduku tw’ibitekerezo tugaragara hirya no hino.
Umuyobozi w’akarere yasabye abaturage kuzifatanya n’abazashyingura ababo mu cyubahiro muri iki gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, bakababa hafi bakanabafata mu mugongo.
Muri uku kwezi kwa mata hazashyingurwa imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi igera kuri 33 hirya no hino mu karere ka Nyamasheke kandi ku matariki atandukanye, naho 24 Kamena 2012 imibiri igera ku 25 000 izimurwa aho yari ishyinguwe ku kigo cy’ishuri rya Nyakanyinya igashyingurwa mu Rwibutso rushya ruri kuzura mu Murenge wa Gihombo, ahahoze ari Komini ya Rwamatamu.