KARONGI: Ishavu ry’abanyarwanda ritubere umusingi wo kwiyubaka – Niyonsaba Cyriaque
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura Niyonsaba Cyriaque wari wifatanyije n’abaturage b’imidugudu ya Nyarurembo na Karutete yagize ati: “Ishavu ry’abanyarwanda ritubere umusingi wo kwiyubakaâ€. Aha bwana Niyonsaba yungaga mu ry’insanganyamatsiko yahariwe uyu mwaka igira iti:Ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura akarere ka Karongi, bwifatanyije n’abandi baturarwanda ku nshuro ya 18 kunamira inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
“Twigire ku mateka turusheho kubaka ejo hazazaâ€.
Niyonsaba yaboneyeho akanya ko kunenga politike ya ruvumwa yazanywe n’abazungu yo gushyamiranya abantu. Yatunze agatoki ababiligi baje mu Rwanda bagasanga abanyarwanda babanye neza maze bagasiga barukongeje nta n’ikintu kigaragara barusigiye, Niyonsaba ati: “urugero nk’aha ku Kibuye, basize bubatse gereza yonyine nk’aho ari yo abanyakibuye bari bakeneyeâ€
Hatanzwe ubuhamya bw’umwe mu bacitse ku icumu ku Kibuye, madamu MUKANGOGA Emelita wari ufite imyaka 9 gusa igihe jenoside yabaga. Yari afite ikiniga kinshi ariko yabashije kuvuga muri make uko byamugendekeye: “Nari nkiri umwana, sinarinzi ibyo ari byo. Ikintu ntazigera nibagirwa ni igihe Papa yampamagaye arangije guteka inkono y’ibijumba, maze araduhamagara ngo nituze aduhe ifunguro rya nyuma. Namubajije impamvu atubwiye atyo ambwira ko bagiye kutwica. Kuva ubwo bahise badutera turatatana…ngenda nomongana ntazi iyo ngana…hashize akanya gato mbona iwacu barahatwitse, maze aho narinihishe mbona interahamwe zizanye Papa ari kumwe na murumuna we, Papa yari afite bibiliya barayimwaka barayica, maze amanika amaboko hejuru agira ati mana aba bantu ubababarire ntibazi icyo barimo gukora, maze ako kanya bahita bamutema amaboko, na murumuna we, bose babatsinda aho…nanjye bashatse kunyica inshuro nyinshi kuburyo nagezaho mera nk’ikinya nkajya mbabwira nabi nti nimukore icyo mushaka…ibyambayeho ni birebire, mbivuze bwakwira bugacya…gusa ndashimira imana ko nkirihoâ€.
Umuhango wabimburiwe n’urugendo rwahereye ku rwibutso rwa jenoside ruri iruhande rw’ahahoze stade ya Gatwaro mu Mugi wa Kibuye, kugera mu mudugudu wa Nyarurembo ahabereye ibiganiro no gukurikira ijambo ry’umukuru w’igihugu yari yahariye uyu munsi kuri radio na televiziyo. Abari aho babashije gukusanya amafaranga 42.000 yo gutera inkunga abacitse ku icumu. Mu rwego rw’akarere, gutangiza icyunamo byabereye mu murenge wa Mubuga aho mayor w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard n’abandi bayobozi bari bagiye kwifatanya n’abandi kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 18.MUKANGOGA Emelita yasigaye wenyine mu muryango w’abana 8. Nyina bamwishe atwite inda ya cyenda. Se n’abavandimwe be bose barabamaze. Ubu ni umubyeyi w’abana babili umuhungu w’imyaka 6 n’imfura ye y’umukobwa w’imyaka 8, mbese ubura umwaka umwe ngo angane na mama we igihe jenoside yabaga. Nyuma y’ubuhamya bwa MUKANGOGA hatanzwe n’ikiganiro ku ruhare leta yagize muri jenoside, umwe mu bacitse ku icumu watanze ikiganiro yasobanuye ukuntu abatutsi bo ku kibuye kimwe n’ahandi hose mu Rwanda, bagiye bahezwa muri gahunda za leta y’icyo gihe, umuntu akabaho atazi ko bucya kugeza igihe jenoside ibereye n’uwo bitaga inshuti n’umuturanyi arabahinduka.
Â