Muhanga: Barasabwa kwiyubaka mu buryo bwose aho guheranwa n’agahinda
Abatuye akarere ka Muhanga, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 18 jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, wabereye mu murenge wa Kiyumba, abacitse ku icumu basabwe guhugira cyane ku cyabateza imbere aho kugirango baheranwe n’ahanda.
Uhagarariye Umuryango Ibuka mu karere ka Muhanga, Rutsimbuka Innocent yasabye abatuye aka karere ko bafashanya mu kuva mu gahinda batewe na jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.
Ahubwo ngo bakwiye gufashanya mu bikorwa byabateza imbere kuko ngo byabafasha gutera intambwe ndetse no kutabona umwanya wo kwihugiraho ngo babe bakwitekereza ho cyane; kuko ngo byaba intandaro yo gusubira mu gahinda.
Rutsimbuka avuga ko ibi bikorwa bidakwiye gushingira na busa mu kwihimura ku babagiriye nabi mu gihe cya jenoside ahubwo ngo abacitse ku icumu bakwiye gufata iya mbere mu gufasha ababahemukiye mu rwego rwo kugera ku bumwe n’ubwiyunge.
Kazungu jean Marie watanze ubuhamya bw’uburyo babanaga n’abaturanyi babo mu gihe cya jenoside ndetse na mbere yayo, yavuze ko ngo Abatutsi bagirirwaga urwango rukabije na bamwe mu bo bari baturanye ku buryo ngo byageze n’aho uwari Minisitiri Nzabonimana yagororeye benshi mu baroshye abatutsi muri nyabarongo n’ubundi bugome bwindengakamere bwakorewe abatutsi bo mu cyahoze ari komine nyabikenke.
Kazungu avuga ko kugeza ubu uru rwango barusize inyuma kuko ngo batangiye gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku asaba abatuye aka karere ko bakwihatira kuvuga aho abishwe muri jenoside babashyize kugirango bashyingurwe mu cyubahiro kuko ngo ari yo nzira nyamukuru y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse bikaba byanafasha abacitse ku icumu kudaheranwa n’agahinda.