“Nta mwanzi tugomba guha amahirwe yo kudutoberaâ€- Meya w’Akarere ka Nyanza
Ijoro ry’icyunamo tariki 7/04/2012 ryabereye mu nzu y’isangano ry’Abanyenyanza umuyobozi w’aka karere Murenzi Abdallah yatangaje ko nta mwanzi numwe u Rwanda rugomba guha amahirwe yo kurutobera ibyiza rumaze kugeraho.
Ibi yabivuze ubwo yahaga ubutumwa abaturage b’umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bugendanye n’icyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 muRwanda.
Murenzi Abdallah yagize ati: “ Nta mwanzi n’umwe tugomba guha amahirwe yo kudutobera azambya ibyiza uRwandarumaze kugerahoâ€. Yakomeje asaba abaturage ayoboye kugira umwete wo gukunda igihugu no kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
ati: “ abanyarwanda dufite ubumwe, igihugu cyiza hamwe n’abaturage bafite icyerekezo niyo mpamvu bivugwa ko Imana yirirwa ahandi igataha mu Rwandaâ€.
Yagarutse ku buryo jenoside yakozwemo mu karere ka Nyanza avuga ko yateguwe kuva kera hakaba haraburaga gusa gukoma imbarutso. Gusa yishimiye uburyo mu minsi ya mbere abanyenyanza babanje kurwanya icyababibamo amacakubiri bikageza nubwo uwari burugumesitiri i Nyanza mu gihe cya jenoside abizizwa interahamwe zikamwica.
Yavuze ko mu karere ka Nyanza jenoside yakozwe nyuma y’ibyumweru bibiri indege ya Habyarimana Juvenal wahoze ari perezida w’ U Rwanda ihanuwe.
Murenzi Andallah asanga kandi nyuma y’imyaka 18 jenoside yakorewe abatutsi ibaye nta munyarwanda ukwiye kuba agihuzagurika ngo asabwe kwitabira ibiganiro bijyanye n’icyunamo hanyuma  we akagenda aseta ibirenge.
Ijoro ry’umugoroba w’icyunamo mu karere ka Nyanza waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo ubuhamya bw’abaharokokeye jenoside, indirimbo zijyanye n’icyunamo hamwe no gucana urumuri rwerekana icyizere abanyarwanda bifitemo nyuma ya jenoside.