Nyagatare: Urubyiruko rurasabwa kuzubaka ibikorwaremezo byinshi kurusha inzibutso za Jenoside
Mu muhango wo gutangiza igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda wabereye mu Murenge wa Matimba mu Kagari ka Rwentanga , Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyagatare yasabye urubyiruko rwari ruhari kuzaharanira kubaka ibikorwaremezo byinshi aho kwita kubyabatera gukomeza kubaka inzibutso za jenoside.
Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rwentanga rushyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside bagera ku bihumbi 59 hakaba hari hateraniye imbaga y’abantu ku buryo byagaragaraga ko abaturage bose ba Matimba bari bitabiriye uyu muhango ndetse bifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare na bamwe mu baturage bari baje kubafata mu mumugongo, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyagatare, Twagirayezu Emmanuel, yagize ati “ Iyo mbona imbaga y’abateraniye hano binyereka ko hatapfushije umuntu ahubwo hapfushije igihugu. Iyo haza kuba harapfushije umuntu haba haje abapfushije gusa.â€
Perezida wa Ibuka muri Nyagatare akaba yaboneyeho gushimira urubyiruko kuko rwari rwitabiriye umuhango wo gutangiza icyunamo ari rwinshi anarusaba guharanira icyateza igihugu imbere aho kugisubiza mu icuraburindi rya Jenoside. Yagize ati “ Nshimishijwe no kubona hano higanje urubyiruko, none rero ndagirango mbasabe kwigira ku buhamya mumaze kumva no ku mateka ya Jenoside. Muzaharanire kubaka ibikorwaremezo byinshi igihugu gitere imbere aho kubaka inzibutso za Jenoside nyinshi.â€
Uretse amagambo yahavugiwe hanatanzwe n’ubuhamya ku byabaye muri Jenoside bwatanzwe n’umubyeyi witwa Uwamariya Emeritha, Jenoside yabaye aba i Ntarama mu Bugesera. Emeritha akaba yavuze uburyo yarokotse nyuma yo guca mu bihe bigoye cyane bakanagera aho bamuhamba ari muzima ariko ku bw’amahirwe akavamo. Hanatanzwe kandi ubutumwa mu ndirimbo no mu mivugo.
Muri uwo muhango, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Sabiti Fred Atuhe yasabye abaturage ba matimba kuzitabira ibiganiro byose byateganyijwe kandi anasaba abakunda gukoresha imvugo zisesereza abacitse ku icumu rya Jenoside kuzirinda. Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wanavugaga ko hanatoraguwe impapuro z’ibihuha n’iterabwoba mu mirenge ya Gatunda na Matimba, yasabye abaturage kubicikaho kandi ababwira ko uzabirengaho akongera kwandika impapuro nk’izo cyangwa akavuga amagambo asesereza inzego z’umutekano zizahita zimuta muri yombi agashyikirizwa ubutabera.