Gatsibo: ibiganiro mu midigudu byagabanyije ihungabana
Mbere y’uko icyunamo gitangira akarere ka Gatsibo kabanje gutegura abazafasha abazagira ikibazo cy’ihungabana mu gihe cy’icyunamo, ingamba zafashwe zikaba zaragize umusaruro wo kugabanya ihungabana bitewe nuko ibiganiro bibera mu midugudu kandi haba hari abajyanama b’ihungabana bigatuma abagize ikibazo badakomerezwa kubera kwitabwaho.
Uwimpuhwe Esperance umuyobozi wungirije w’akarere ka Gatsibo ushinzwe imibereho myiza avuga ko abajyanama 107 bakoze akazi kabo neza mu gutangira icyunamo kuko imibare yabontse y’abahungabanye igera 9 uretse abantu 2 aribo bahuye n’ikibazo gikomeye bakajyanwa mu bitaro naho abandi bafashijwe n’abajyanama b’ihungabana n’ibigo nderabuzima.
Nkuko byari byatangajwe mbere y’uko icyunamo gitangira, mu biganiro bari hari hasabwe ko amafilime ateye ubwoba atuma abantu bahungabana aterekanwa, hafatwa ingamba z’uko abantu bazagirira ibiganiro aho batuye bituma ihungabana ritiyongera. “ihungabana ryagaragaye uyu mwaka ntiryakabije nk’imyaka yashize, ibi biterwa n’ingamba zafashwe n’uburyo bwo kwita kubahura naryo kuko abajyanama n’abafasha b’abaganga bababaye hafi.†Nkuko Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Uwimpuhwe Esperance abisobanura.
Bamwe mubahuye n’ibibazo by’ihungabana 9 babonetse mu murenge wa Muhura ahabereye igikorwa cyo gutangiza icyunamo ku rwego rw’akarere ka Gatsibo naho 2 bagize ikibazo bisaba kujya ku bitaro bya Kiziguro bavue mu murenge wa Rugarama.
Mu gihe akarere kateganyaga guzashyingura imibiri 170, iyamaze kuboneka igera 169 harimo 24 Kiramuruzi, 5Murambi, 2 Gatsibo, Kiramuruzi 104, Ngarama 34. Hakiyongeraho indi mibiri izavanwa mu mva zagize ikibazo ikazashyingurwa mumva nshya mu rwibutso rwa Kiziguro.