Gatsibo imibiri 170 izashyingurwa Kiziguro
imyiteguro yo gushyingura mu rwibutso rwa Kiziguro mu karere ka Gatsibo igeze kure aho imwe mu mibiri yari ishyinguwe mu mva zagize ikibazo zigiye kwimurirwa mu mva nshyashya yuzuye.
Taliki ya 11 Mata ni italiki ifite amateka afite icyo avuga kubacitse ku icumu i Kiziguro kimwe n’abandi bahabaye mu gihe cya Jenoside kuko komini Murambi yayobowe na Gatete kandi akamenyekana kubera ubugome yagiriye abatutsi kuva 1990 kugera kundunduro ya jenoside yo mu 1994, abatutsi benshi bagahungira muri paruwasi ya Kiziguro baziko ariho bizeye amakiriro interahamwe ziyobowe na Gatate zikahabasanga zikahabicira urw’agashinyaguro.
Umubare w’abaguye kuri Paruwasi ya Kiziguro ntuzwi kuko hari icyobo kirekire bajugunywemo ndetse kubakuramo bikagorana kikubakirwa.
Ku rwibutso rwa Kiziguro, uretse abaguye muri icyo cyobo iruhande rwacyo hashyinguye indi mibiri, harimo iyashyinguwe mu mva zikaza kwangirika ubu ikaba izimurirwa mu mva nshya yubatswe, ikaba yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni zigera kuri 20.
Nubwo taliki ya 11 mata i Kiziguro hibukwa ubugome ndengakamere abatutsi bicanywe n’interahamwe za Gatete, kuri iyi taliki,umwaka 2012 hazaba ibikorwa byo gushyingura imibiri izavanwa mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gatsibo harimo Kiramuruzi na Rugarama, imibiri iteganywa gushyingura ikaba igera 170.
Nubwo ubuyobozi bwari bwatangaje ko ijoro ryo kwibuka rizajya rizoswa saa yine z’ijoro (22h00) ijoro ryo kwibuka Kiziguro biteganyijwe ko abazaza kwibuka bazaharara bitegura gucya bagashyingura mu cyubahiro imiri yagiye ivanwa mu mirenge yari ishyinguye mu ngo kimwe n’indi itari yaragaragajwe hamwe n’izimurwa.
Bamwe mubacitse ku icumu bakomeje kubabazwa no kuba bamwe bazi aho imibiri y’abantu babo bajugunywe badatanga amakuru kuko hari ababuze abantu babo kandi ababishe bahari ariko ntibagaragaze aho babashyize.