Guhakana Jenoside no kuyipfobya, ni kimwe no guhishira umurozi- bucya yaguciye ku rubyaro
Mu biganiro biri gutangwa hiryo no hino mu gihugu  mu rwego rw’icyi cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 18, abatuye mu midugudu ya Byimana, Burera na Bushozi kimwe n’abandi, nabo baraganirizwa hakurikijwe insanganyamitsiko y’uyu mwaka yo kwibuka Jenoside  ariko kandi twubaka ejo hazaza.
Umwe mu batanze ibiganiro uyu mugoroba ni Musenyeri John Rucyahana, unasanzwe ari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge yatanze ikiganiro k’uburyo bwo gukumira ihakana n’ipfobya rya Jenoside. “Guhakana Jenoside ni nko guhishira umurozi akumaraho urubyaroâ€.
Ubwo yabaganiriraga, yibukije ko iyo uhishiriye ikibi, urupfu, uhishiriye icyaha ugikora ageraho akumva ko ari ibisanzwe, nawe akazaguhitana. Musenyeri yifashishije urugero rw’aho umwana wari ufite ababyeyi b’abasirikare warebaga kenshi filimi z’intambara yaje gufata imbunda y’ababyeyi be akarasa mukuru we kuko yari abimenyereye ariko kandi ntiyumvaga uburemere bwabyo kugera ubwo yabonye mukuru we apfuye.
Ati “rero nimubihishira, mugahishira abadaha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi, muzaba muhishira ubwo burozi. Nimuhaguruke turogore u Rwanda, mwihishira ubwo burozi butwicira igihugu naho ubundi ingaruka muzazibona, si Umuhutu uzica Umututsi, si Umututsi uzica Umuhutu ahubwo nk’uko uriya mwana yishe umuvandimwe we, uyu mwana wariye uburozi namwe azabiyicira kuko kutavuga uwo muntu ni ukwiyanga ubwacuâ€.
Izi ngero z’imigani ivuga ku burozi kandi Musenyeri yazifashishije ubwo yanasubizaga umwe mubabajije impamvu bamwe mu baturanyi be  abona basa n’abadaha agaciro ibiganiro: “ uburozi ubutamira rimwe ariko kuburuka bisaba kubikora kenshi. Mu mateka yacu rero Abanyarwanda barozwe kenshi kandi imyaka myinshi, niyo mpamvu ari uguhozaho twigisha kuko no guhindura abantu bitwara igihe kirekire.â€
Iki kiganiro abakirimo bagaragaje gukurikira bateze amatwi cyane cyagarutse ku ngamba zo guhangana n’ihakana rya Jenoside ndetse kinibutsa mu magambo make ababikora abo ari bo. Ngo aba bayihakana barimo ibyiciro bibiri, akenshi ni abayikoze cg basize basahuye igihugu bakoze n’andi mabi baba bagamije guhisha ukuri no kujijisha cg se abazungu nabo bagize uruhare n’aho rutaba ruziguye muri yo.  Musenyeri Rucyahana yanagize icyo avuga kubavuga ko habaye Jenoside ebyri, iy’Abahutu ni iy’Abatutsi, maze agaragariza abari aho ko nta Jenoside y’Abahutu n’ubwo hari abahitanywe n’intambara. “ Murabizi nka hano iwacu aha mu Rugengeri habaye intambara y’abacengezi, hari Abahutu bayiguyemo kuko dufite na bamwe mu bana babo ku ishuri ryacu rya Sonrise. Ariko ntabwo ari uko bari Abahutu, ahubwo ni uko ku rugamba amasasu adatoranya ngo uyu ni Umuhutu cg ni Umututsiâ€.
Ingamba nzo ngo ni nyinshi “Icyambere gihatse byose gihashya abavuga mwene ibyo binyoma ni ukwandika ukuri, twe Anayarwanda ubwacu tube abambere avuga amateka yacu, kandi tuyandike, twandike ubuhamya bw’ibyatubayeho, ndetse tunifashishe abandi bazi amakuru menshi barimo n’abafunzwe bemeye icyaha kuko bazi byinshi akenshi kuturusha, bijyanye n’ubuhamya bw’ibyo bakozeâ€. Musenyeri Rucyahana yibukije abamuteze amatwi ko ukuri ariko kuzatuma nta munyamahanga wongera kudusuzugura, ko ubumwe bwacu ari zo mbaraga zizatuma tugera ku iterambere nyaryo ubuvivi n’ubuvivure bazarata buzima ubwo bazasanga twaragize amateka mabi ariko kandi ko ayo mateka twayigiyeho akaduha imbaraga ziganza ikibi.
Izindi ngero ngo zifashishwa mu kwemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho ni inyandiko zinyuranye z’inkiko gacaca ndetse n’izo mu Rukiko mpuzamahanga ku Rwanda rwa Arusha no kuba Umuryango w’Abibumbye ubwawo waremeye ko Jenoside yabaye. Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge yahamagariye abari bitabiriye ibiganiro abize cyane n’urubyiruko kwandika ibyo babona mu buzima bwabo bwa buri munsi nabo bakabishyira kuri bya byuma ngurukana butumwa internet kuko bifasha mu kunyomoza abo bapfobya Jenoside ahanini bagamije no gusebya u Rwanda batangaza n’ibuhuha.
Aba baturage ariko banahawe ibindi biganiro 2, kimwe kivuga ku Kkurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo n’ikiganiro ku mutekano, uko wari mbere ya Jenoside n’uko wifashe ubu. Bnakusanyije inkunga igera ku bihumbi 35 kandi bikazajya bikorwa nyuma ya buri kiganiro.