Guverineri w’Iburasirazuba yahigiye gukemura ibibazo by’abarokotse Jenoside kurenza 100%
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, madamu Uwamariya Odette yemereye abarokotse jenoside muri iyo Ntara ko ibibazo byabo agiye kubyitaho ku gipimo kirenze 100% kandi bikazakemuka mu gihe gito kuruta icyo bimaze.
Guverineri Uwamariya avuga ko aho u Rwanda rugeze mu nzego nyinshi bitanga icyizere ko Abanyarwanda bifitemo ubushobozi bwinshi, hakaba hasigaye kubukoresha mu gukemura ibibazo ibyo ari byo byose abacitse ku icumu bafite, by’umwihariko abapfakazi, incike n’imfubyi.
Mu ijambo yavugiye mu rugendo rwo kwamagana Ingengabitekerezo ya Jenoside rwabereye i Rwamagana mu ijoro ryo kuwa 7 Mata, Guverineri Uwamariya yagize ati “Ndifuza ko abarokotse jenoside baba muri iyi Ntara batakomeza kubaho mu bibazo by’inzitane nyuma y’iki gihe cyose tubashije guhagarika Jenoside no gusana ibyangijwe nayo byinshi ndetse tukana twaranateye intambwe zitangaza benshi mu iterambere. Abarokotse Jenoside baba muri iyi Ntara nibahumure ibibazo byabo ngiye kubyitaho birenze 100%.â€
Uyu muyobozi yavuze ko ibibazo abarokotse bafite, cyane cyane iby’inyubako babamo zidakwiye agiye kubikurikirana kandi hakazakoreshwa ubushobozi bwose ngo bikemuke. Guverineri Uwamariya ati “Ndashaka kubigiramo uruhare runini rushoboka ariko imibereho mibi abarokotse barimo ikagira iherezo.â€
Â