Burera: Abaturage barasabwa kurwanya ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda
Ku wa mbere tariki ya 09/07/2012 ubwo bahabwaga ikiganiro ku buryo bwo gukumira no kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, Abraham Bidobo, watanze icyo kiganiro, yabwiye abakitabiriye ko bakwiye kwirinda amagambo akomeretsa. Â
Abaturage batuye mu midigu ya Kidaho na Kagerero mu kagari ka Kagitega mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera, barasabwa gufata ingamba zikomeye kugira ngo bakumire ibitekerezo bipfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Abraham Yakomeje ababwira ko bakwiye kwamaganira kure abavuga ko mu Rwanda nta Jenoside yahabaye ko ahubwo ari abaturage basubiranyemo. Ibyo byose ni ugupfobya Jenoside nk’uko uwatanze ikiganiro yabivuze. Abaturage bibukijwe ko hariho itegeko rihana umuntu wese upfobya Jenoside yakorewe abatutsi. Iryo tegeko rikaba rihana uwahamywe n’icyaha, gufungwa hagati y’imyaka 10 na 20. Abraham yasabye abaturage kwirinda amacakuribi ahubwo bakimakaza ubumwe.
Yagize ati “ tubaye umwe tugasenyera umugozi umwe twagera ku iterambere vuba,â€. Uwatanze ikiganiro ndetse n’abaturage bari bitabiriye ibiganiro bafatiye hamwe ingamba kugira ngo bakumire ibitekerezo bibi byo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi. Muri izo ngamba harimo kubahiriza ikiremwamuntu. Indi ngamba bafatiye hamwe n’iy’uko bagomba kwibuka kugira ngo batazibagirwa ibyabaye mu Rwanda bikongera bikaba. Bibukijwe ko kandi mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatusti bagomba kwegera abacitse ku icumu kugira ngo babafate mu mugongo. Abraham n’abitabiriye ibiganiro bakaba bafashe ingamba ko bagomba kwima amatwi umunyapolitiki, ashingiye ku bubasha afite, ushobora kubigisha ivangura.