Nyabihu: Abacitse ku icumu barimo guhabwa inkunga y’ingoboka muri iki gihe cyo kwibuka
Mu gihe mu Rwanda turi mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 18 abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, ni nako hirya no hino hagenda hakorwa ibikorwa binyuranye byo kubafata mu mugongo no kwifatanya n’ababuze ababo.
Ni muri urwo rwego mu Karere ka Nyabihu,uretse kubakira icumbi abana b’imfubyi za Jenoside zibana mu murenge wa Jenda,harimo no gukorwa igikorwa cyo gutanga inkunga y’ingoboka y’amezi 6 ku bacitse ku icumu batishoboye 87 bo mu mirenge 12 igize akarere ka Nyabihu nk’uko Rwamucyo Francois ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabidutangarije.
Iki gikorwa kikaba kirimo gukorwa mu mirenge yose y’akarere ka Nyabihu,amafaranga y’ingoboka akaba akurwa ku makonti y’imirenge agahabwa ba nyirayo. Bikaba biteganijwe ko iki gikorwa cyo gutanga inkunga y’ingoboka ku bacitse ku icumu kizageza kuwa 13/04/2012 cyarangiye.
Gusa Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu akaba asaba ko byaba byiza bagiye bahabwa inkunga y’ingoboka buri kwezi aho kuyihabwa hashize amezi menshi kuko byafasha abayihabwa kuyikoresha bikemurira ibibazo byabo bahura nabyo.
Gusa Rwamucyo akaba avuga kuri iki kibazo Juru Anastase yagaragaje ko ari byiza ko bajya bahabwa amafaranga y’amezi menshi,bakayahererwa rimwe kuko ari bwo yabagirira akamaro cyane kurenza uko bahabwa amafaranga 5000 ya buri kwezi.