Musebeya: Ngo nta muntu ugishaka kwihisha kubera icyunamo
Abaturage bo mu murenge wa Musebeya wo mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Aba baturage bemeza ko mu myaka ishize hari bamwe bahitagamo kwihisha aho kugira ngo bajye kwifatanya ariko gusa ngo ubu bose basigaye bitabira gahunda zo kwibuka nyuma yo gusobanukirwa n’akamaro kabyo.
Aba baturage bavuga kandi ko kuba basigaye bitabira ibikorwa byo kwibuka ari benshi byatewe n’ubuyobozi bwakomeje kujya bubasobanurira akamaro kwo kwifatanya n’abandi mu bikorwa byo kwibuka ndetse bukanabibashishikariza.
Kampundu Tereza,umwe mu baturage bo muri uyu murenge yagize ati “Abantu benshi barihishaga bakikingiranira mu mazu ugasanga ibyo biganiro mu baje kubitanga ntibabonye byibura na ½ cy’abatuye umudugudu!Ariko gahoro gahoro kubera ubuyobozi bwiza dukesha Leta y’ubumwe,ikomeza kugenda itwireka ibyiza byo kwibuka,ubu ngubu n’umukecuru n’umusaza bose barabyitabiraâ€
Ziherambere Anastase, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musebeya we yadutangarije ko abaturage bo muri uyu murenge batitabira gahunda z’icyunamo gusa ahubwo bitabira n’ibikorwa byo gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.Muri uyu murenge ngo hateganyijwe guha inka 6 abarokotse Jenoside,no gusana amazu 2.